Uko wahagera

Rwanda: Umuturage Yasabye Perezida 'Kurenganura' Abo mu Mashuli y'Ibanze


Jean Paul Ndayisabye wandikiye perezida Kagame amusaba kurenganura abiga mu mashuli y'ibanze
Jean Paul Ndayisabye wandikiye perezida Kagame amusaba kurenganura abiga mu mashuli y'ibanze

Umunyarwanda Jean Paul Ndayisabye aherutse kwandikira umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Perezida Paul Kagame, amugaragariza ibyo abona nk'akarengane yemeza ko kakorewe abana biga mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu ndetse n’abandi batiga kubera ingamba za Covid-19.

Jean Paul Ndayisabye ni umuturage wo mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Asanzwe ari impuguke mu bijyanye no kurengera ibinyabuzima.

Mu rwandiko yandikiye umukuru w'igihugu, Ijwi ry'Amerika rifitiye kopi, Ndayisabye avuga ko hishwe amategeko ubwo ibigo bimwe byitwa ko bigendera ku nteganyanyigisho mpuzamahanga byemerewe gukomeza kwigisha abana b’inshuke, mu gihe abandi biga mu mashuri asanzwe batemerewe gutangira.

Muri uru rwandiko yanahaye kopi abayobozi barimo ministiri w’intebe na ministiri ushinzwe uburezi mu Rwanda, asobanura akarengane yabonanye iki cyiciro cy’abanyeshuli, ahereye kube.

Ndayisabye siwe wa mbere ubajije iki kibazo, kuko itangazamakuru ryali riherutse kubaza ministiri w’uburezi ubu busumbane bwo mu mashuri ya Leta n’amashuri akoresha integanyanyigisho mpuzamahanga.

Icyo gihe Ministiri w’uburezi Uwamariya Valentine yasobanuye ko kuba ibigo mpuzamahanga byakwemererwa gukora bidasobanuye ko ibyo mu Rwanda bititeguye muri icyo gihe byaba birenganyijwe

Inama y’abaminisitiri yateranye mu z'ukwezi kwa cyenda umwaka ushize yari yahaye inshingano minisiteri y’uburezi yo kugena uko amashuri yasubukurwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, gusa kugeza ubu nta yindi gahunda yo gusubukura ibindi byiciro yari yatangazwa na ministeri y’uburezi.

Bwana Ndayisabye mu ibaruwa ye, asaba umukuru w’igihugu guhagarika icyo yise ivangura rishingiye ku mikoro rikorwa n’abifite aho yumvikanisha ko ari bo babona amahirwe yo kwigisha abana babo, n’aho abafite ubushobozi buke cyangwa buciriritse bakomeze gutegereza nk’aho iyi ndwara ireba icyiciro cyimwe cy’abantu.

Bwana Ndayisabye avuga ko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 rivuga ko abantu bose barareshya imbere y’amategeko, rikwiye kubahirizwa. Yemeza ko mu nyandiko zitandukanye zerekeye icyorezo cya Covid-19 nta ho bigaragarara ko abana bari hagati y’imyaka itatu kugeza ku icumi aribo bibasiwe cyane kurusha abandi bantu.

Ndayisabye avuga ko biramutse ari nako bimeze ubwo abana bose bari muri icyo kigero baba baretse gusubira mu mashuri. Avuga ko nta gisubizo arabona cy'ibaruwa yandikiye umukuru w'igihugu ariko akavuga ko afite icyizere ko azasubizwa.

Gusa umuyobozi w'agategenyo w'ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi REB, Sebaganwa Alphonse, avuga ko impungenge zagaragajwe zifite ishingiro. Avuga ko ministeri y'Uburezi n'ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi barimo gutegura kandi bazamenyesha abantu gahunda yo gutangira bidatinze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG