Uko wahagera

Rwanda: Ubutabera Bwatangiye Kunga Ababuranyi mu Manza Nshinjabyaha


Bwana Faustin Nteziryayo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda
Bwana Faustin Nteziryayo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda

Ubutabera bw’u Rwanda buratangaza ko bugiye gutangiza ibikorwa byo guhuza abafitanye ibibazo mu manza Nshinjabyaha. Ibi byatangajwe n’umukuru w’Urukiko rw’ikirenga mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa mbere, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubutabera mu Rwanda.

Umukuru w’uru rwego ari kumwe n’izindi nzengo zirimo ubushinjacyaha bukuru, n'urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije gusobanura ibikorwa by’icyumweru cy’ubutabera cyatangijwe kuri uyu wa mbere.

Muri iki kiganiro, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Nteziryayo Faustin yabwiye abanyamakuru ko hashyizweho ingamba zo gukangurira abaturage kwitabira Ubuhuza hagati y’urega n’uregwa mbere yo kuregera inkiko. Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga yasobanuye ko muri ibi bihe ababuranyi bitabaza ubuhuza no mu manza zikomeye.

Umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda Mutabazi Harson yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iyi gahunda yo guhuza ababuranyi yatangijwe mu mwaka wa 2012, ikorwa gusa n’umwanditsi w’urukiko.

Mu mwaka wa 2018, itegeko ryaje guha uburenganzira abacamanza bwo kubanza guhuza ababuranyi mbere y’uko batangira urubanza. Iyi myaka yose, ubu buhuza bwibandaga gusa ku bafitanye imanza z’imbonezamubano, ariko muri ibi bihe, haziyongeramo n’imanza Nshinjabyaha.

Abashinzwe ubutabera mu Rwanda, bagaragaje inyungu ziri mu guhuza abafitanye ibibazo zirimo kubana neza kurusha iyo baburanye, kugabanya ubucucike mu nkiko ndetse no mu bafungwa kuko hari ibibazo birangizwa no kumvikana bitagombye gukomeza mu nkiko ndetse no kugabanya amafaranga Leta itanga mu manza.

Muri iki Kiganiro kandi, umunyamakuru yabajije ikibazo cy’abantu baburirwa irengero, mu gihugu, imiryango yabo ikabashakisha, rimwe na rimwe bakabura, cyangwa se bikazatinda bakazaboneka.

Ni kenshi usanga abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, basobanura ko mu Rwanda abantu baburirwa irengero cyane cyane abatavuga rumwe na Leta.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.

Ikibazo cy’abantu bafungwa bakamara igihe bataragezwa imbere y’ubutabera, cyagarutsweho n’abanyamakuru,Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga, yongeye gushimangira ko iki kibazo cyahagurukiwe.

Icyumweru cy’ubutabera cyatangijwe kuri uyu wa mbere, gifite Insenganyamatsiko igira iti” "Ubuhuza nk’inkingi y’ubutabera bwubaka umuryango Nyarwanda."


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG