Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira umunyapolitiki wigenga, Rashid Abdul Hakuzimana kuba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Bumukurikiranyeho ibyaha bine bya jenoside no gukurura amacakubiri mu banyarwanda. Buravuga ko kumufunga ari bwo buryo bwatuma ahagarika ibyaha bumurega.
Uregwa n’ubwunganizi bwe mu mategeko basaba ko arekurwa agakurikiranwa adafunzwe. Baravuga ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Si ubwa mbere Bwana Abdul Rashid Hakuzimana afunzwe kuko yafunzweho imyaka umunani aregwa ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Facebook Forum