Uko wahagera

Rwanda: Sena Yemereye Guverinoma Gusubika Amatora Kubera Covid 19


Inteko rusange ya Sena yateranye ku wa mbere w'iki cyumweru mu buryo bwihutirwa, nyuma y’uko abasenateri ndetse n’abandi baturage bo mu mujyi wa Kigali bari muri 'guma mu rugo', itora itegeko ngenga rihindura itegeko rigenga amatora, kugira ngo ingengabihe y’ayo ishobore kwigizwayo kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuboneka mu Rwanda.

Perezida wa Sena Iyamuremye Augustin aravuga ko nubwo u Rwanda rwugarijwe na Covid-19 ndetse by’umwihariko umujyi wa Kigali ukaba uri muri gahunda ya Guma mu rugo, ubwihutirwe bw’iri tegeko bwatumye baterana.

Iri tegeko niryo rizaha ububasha Guverinoma y’u Rwanda gufata umwanzuro kuri iki kibazo cy’abayobozi b’inzego z’ibanze bari bashoje mandat yabo, ariko bakaba badasimbuwe kubera ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera.

Nyuma yo kwemezwa n’Inama y’abaministre Ministere w’ubutegetsi bw’igihugu ufite mu nshingano ze inzego z’ibanze, ni we uzasohora iteka rigaragaza umwanzuro uzagenderwaho kuri iki kibazo.

Gahunda yari yarashyizwe hanze na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, igaragaza ko kuri uyu wa 27/1 aribwo Komisiyo yagombaga gutangaza by’agateganyo candidature zemejwe, tariki ya 9 z’ukwezi gutaha kwa kabiri, hakaba gahunda yo gutangira kwiyamamaza. Gusa, ntibyashoboka ko abakandida biyamamariza mu ruhame, kuko abaturage batagihura.

Charles Munyaneza, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora avuga ko ukurikije uko amatora akorwa ubusanzwe, bigoye kubahuriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19. Bityo akavuga ko hari impungenge ko hari ibishobora kudindira ugereranije na gahunda Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yari yihaye.

Uyu mushinga w’itegeko waraye wemejwe, wari watanzwe na Guverinoma binyuze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo iwemeze, ndetse usabirwa ubwihutirwe.

Bamwe mu bayobozi b'inzego zibanze bari basanzweho bavuganye n'Ijwi ry'Amerika na bo bemeza ko igitekerezo cyo kwigizayo amatora ari cyiza kuko uburyo akorwa bwashobora gutuma abaturage benshi bandura Covid 19. Bavuga ko biteguye kuguma ku mwanya w'ubuyobozi kugeza igihe amatora azashobokera. Iki gitekerezo kandi bagisangiye na bamwe mu batora ijwi ry'Amerika ryaganiriye na bo.

Imibare yaraye itangajwe na Ministeri y'ubuzima, kuri uyu wa Kabiri tariki 26/1/ 2021, igaragaza ko habonetse abantu bashya banduye Covid-19. Abagera kuri 574 barimo 440 bo mu mugjyi wa Kigali gusa. Iyi mibare yatumye abamaze kwandura kugeza ubu babarirwa 13,885, harimo abagera 8,861 bakize, mu gihe abakirwaye ari 4,843.

Abantu 181 bamaze kwicwa na Covid 19 mu Rwanda, muri abo, harimo 4 bapfuye mu ijoro ryakeye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG