Uko wahagera

Ishyaka RNC Ryacitsemo Ibice


Kayumba Nyamwasa akiri umugaba w'Ingabo z'u Rwanda na Perezida Paul Kagame
Kayumba Nyamwasa akiri umugaba w'Ingabo z'u Rwanda na Perezida Paul Kagame

Abahoze ari inyabumwe Jenerali Kayumba Nyamwasa na Dogiteri Theogene Rudasingwa bararebana ay'ingwe.

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rikorera mu mahanga RNC-Ihuriro Nyarwanda ryacitsemo ibike hagati y’abakurikira Dogiteri Theogene Rudasingwa wari usanzwe ari umuhuzabikorwa w’iryo shyaka na Jenerali Kayumba Nyamwasa.

Mu itangazo yashyize ahagaragara rigaragaza bimwe mu bibazo abagize iryo shyaka bamazemo iminsi, Rudasingwa yavuze ko bibaye ngombwa ko Ihuriro Nyarwanda RNC ryivugurura mu mizi kugirango rigarure agaciro karyo no kwizerwa, rikaba ryafashe izina ry’“IHURIRO RISHYA”.

Nkuko tubikesha itangazo Radiyo Ijwi ry’Amerika ifitiye kopi, abagize Ihuriro Rishya bashyizeho komite mfatakibanza igizwe na Dr. Theogene Rudasingwa, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera.

Iyo komite izaba ishinzwe gukurikirana ibikorwa byose by’Ihuriro Rishya mu gihe cy’iminsi itarenga 30. Iryo tangazo kandi rivuga ko bitandukanije na Jenerali Kayumba Nyamwasa n’abayoboke be na bwamwe mu bagize biro ya komite nyobozi bahisemo gukurikira ibyo yishakiye.

Radiyo Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugana n’abo bagabo bombi ariko ntirashobora kubabona ku matelefoni yabo kugeze ubu.

XS
SM
MD
LG