Uko wahagera

Rwanda: Qatar Airways Yaguze 60% By'ikibuga Cya Bugesera


Minisitiri w'ibikorwa remezo Ambasaderi Claver Gatete
Minisitiri w'ibikorwa remezo Ambasaderi Claver Gatete

Kompanyi y’indege ya Qatar Airways yaguze imigabane ingana na 60% by’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera. Ni imigabane ingana na miliyari imwe na miliyoni 300 z’amadolari y’Abanyamerika nk’uko ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda cyabitangaje ku rubuga rwa twitter kuri uyu wa Mbere.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere kiravuga ko mu cyiciro cya Mbere ikibuga nikimara kubakwa ku mwaka kizajya cyakira miliyoni zirindwi z’abagenzi aho mu karere ka Bugesera ni ukuvuga mu birometero 25 uvuye mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali. Biteganyijwe ko igice cya kabiri cy’icyo kibuga mpuzamahanga kizarangira mu mwaka wa 2032 cyakira miliyoni 14 z’abagenzi buri mwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere , Ambasaderi Claver Gatete, minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko ibikorwa byo kubaka ikibuga bigenda gahoro cyane ko igice cya mbere cy’iyubakwa ry’icyo kibuga cyagombye kuba cyararangiye mu myaka itanu. Mu bihe bitandukanye iki kibuga cy'indege cyakunze kuvugwaho kudindira.

Qatar Airways iguze iyi migabane ingana na 60% mu gihe ubusanzwe yari yaraguzwe na Kompanyi yo muri Portugal yitwa ‘Mota-Engil’. Iyi yari yaraguzemo imigabane ingana na 75% leta y’u Rwanda isigarana imigabane ingana na 25%.

Mota yateganyaga ko mu cyiciro cya mbere ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera cyagombaga kujya cyakira abagenzi miliyoni enye n’igice ku mwaka. Mota yateganyaga gutanga miliyoni 818 z’amadolari y’abanyamerika mu kubaka icyo kibuga. Minisitiri Gatete avuga ko iyi migabane ya Qatar Airways izafasha mu kubaka ikibuga kinini.

Yagize ati “ Turashaka kubaka ikibuga cy’indege cyagutse ni yo mpamvu twashatse umushoramari ukomeye”. Umuyobozi wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani yari mu Rwanda mu gutanga ibihembe byo ku rwego mpuzamahanga ku kurwanya ruswa bizwi nka International Anti-Corruption Excellence (ACE) Award mu rurimi rw’Icyongereza.

Nta byinshi byasobanuwe ku kuba Mota- Engil itakomeje amasezerano yari yaragiranye na leta y’u Rwanda, ariko minisitiri Gatete yavuze ko leta y’u Rwanda yabanje kugura imigabane ya Mota ibona kongera kugurisha Qatar Airways iyo migabane ingana na 60%.

Kugeza ubu haracyashakishwa Kompanyi yo kubaka iki kibuga cy’indege cya Bugesera. Biteganyijwe ko Qatar Airways izagicunga mu gihe kitazwi leta y’u Rwanda na yo izaba ifitemo imigabane ingana 40%. Minisitiri Gatete yavuze ko bashobora no gushaka izina rishya kuri iki kibuga cy’indege.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG