Uko wahagera

Rwanda: Leta Iraburira Abaturage Kudasuzugura Indwara y'Ibicurane


Ifoto yakoreshejwe gusobanura itandukaniro riri hagati ya Covid-19 n'ibicurane bisanzwe
Ifoto yakoreshejwe gusobanura itandukaniro riri hagati ya Covid-19 n'ibicurane bisanzwe

Ministeri y'Ubuzima mu Rwanda iravuga ko indwara y'ibicurane bisanzwe ishobora kuza ihishe icyorezo cya Covid 19. Irasaba abaturage kuba maso no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kwandura.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, kiraburira abantu bose kwirinda gusuzugura indwara y'ibicurane muri ibi bihe by’ubukonje, kuko ishobora kuba ari Covid-19 atari ibicurane bisanzwe.

Amatangazo asohorwa na Ministeri y’Ubuzima buri mugoroba, yerekana ko umubare w'abandura Covid-19 ugenda wiyongera. Ukurikije aya matangazo, buri munsi haboneka abantu bari hejuru ya 50, kandi abenshi biganje mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa RBC Dr Nsanzimana Sabin, aganira n’Ijwi ry’Amerika, yavuze ko abantu bahitanwa na Covid muri ibi bihe, ari abo usanga bararwaye ibicurane bakanga kugana amavuriro bibwira ko bizikiza nkuko byari bisanzwe.

Mu kiganiro kihariye yahaye Ijwi ry’Amerika yavuze ko muri iki gihe cy'ubukonje uko abantu barushaho kwegerana bahunga ubukonje cyangwa imvura, no kwanduzanya bishobora kwiyongera. Yavuze ko ubukonje atari bwo buzamura ubwiyongere bw'uburwayi, ahubwo imyifatire y'abantu ubwabo mu gihe cy'ubukonje ari yo ituma uburwayi bwiyongera.

Uyu muyobozi yumvikanishije ko abantu bose bakwiye gutinya iki cyorezo kuko imibare igaragaza ko mu Rwanda abishwe na Covid kugeza ubu hagaragaramo n’abantu bakiri bato kandi bari basanzwe bafite ubuzima bwiza. Avuga ko abantu bakwiye kwitondera cyane indwara y’ibicurane biriho muri ibi bihe kuko bishobora kuba harimo na Covid-19. Avuga kandi ko muri izi mpera z’umwaka, bahangayikishijwe cyane n’imyifatire y'abantu cyane mu gihe cy' iminsi mikuru.

Imibare yaraye isohowe na Ministeri y’Ubuzima, yerekana ko kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo bagera ku 6191, abamaze gukira bagera kuri 5696, mu gihe 444 bakivurwa. Abantu 51 ni bo bamaze kwicwa na Covid 19 mu Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG