Uko wahagera

Rwanda: Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu Iramagana Ihutazwa ry'Abakekwaho Ibyaha


Mukasine Marie Claire umukuru wa komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda
Mukasine Marie Claire umukuru wa komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iramagana abantu cyangwa inzego zikoresha ingufu z'ikirenga mu gihe hakurikiranwa abakekwaho gukora ibyaha. Iyi Komisiyo itangaza ko irimo gukurikirana aho icyo kibazo cyabaye hose.

Mu Rwanda mu minsi ishize hagiye humvikana abantu bakorewe ihohoterwa rikageza aho bavutswa ubuzima bwabo. Kenshi byagiye bivugwa ko ababikora baba basanzwe bakora mu nzego zishinzwe umutekano, bagahohotera abakekwaho gukora ibyaha binyuranye. Icyo benshi bakibuka n’iyicwa ry’umusore witwa Jean de Dieu Twiringiyimana wo mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana wishwe n’inzego zishinzwe umutekano, bivugwa ko akekwaho ubujura.

Ni inkuru yaje isanga indi yabereye mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru nayo y’umusore warashwe bivugwa ko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ikavuga ko itajya irebera ibibazo nk’ibi. Mu kiganiro kihariye umuyobozi w’iyi Komisiyo Madame Mukasine Maire Claire, yahaye Ijwi ry’Amerika, yavuze ko urwego ayobora rwamagana abantu baba arababikora ku giti cyabo cyangwa ababikora bitwaje inzego bakorera, bagakoresha ingufu z’umurengera mu gukurikirana abakekwaho ibyaha.

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ikavuga ko isanga uburenganzira bwa muntu muri iyi myaka ya nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi burushaho kugenda butera imbere, nubwo hari ibyo igisaba inzego za Leta kuvugurura.

Nubwo iyi komisiyo itangaza ko hari byinshi byakozwe mu kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, hari imiryango imwe itari iya Leta ivuga ko uburenganzira bwa bantu ihagarariye bugikandamizwa.

Bwana Niyomugabo Ildephonse uhagarariye umuryango wita ku batishoboye cyane cyane abahabwa inyito y' "abasigajwe inyuma n'amateka", "abasangabutaka" cyangwa Abatwa, we yemeza ko abo muri icyo gice bakiri inyuma, kandi ko uburenganzira bwabo bukiri hasi ugereranije n’ubwabandi banyarwanda.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, yasobanuye ko nta Munyarwanda n'umwe uvutswa uburenganzira bwe ngo nuko akomoka mu gice Runaka.

Mukasine yumvikanishije ko abatishoboye bose Leta ibafasha kimwe itagize uwo irobanuye.

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko ikurikirana umunsi ku wundi ibibazo bifitanye isano n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu, yaba ibyo iba yagejejweho n’abaturage cyangwa ibyo imenya ubwayo ikabikurikirana.

Umuyobozi w’iyi komisiyo yabwiye ijwi ry’Amerika ko byumwihariko ikibazo cy’umuturage wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana wishwe, yatangiye kugikurikirana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG