Uko wahagera

Kiliziya Gatulika Irasabira Rugamba n'Umuryango we Kwinjizwa mu Batagatifu


Ifoto yerekana Rugamba Cyprien, umugore we Mukansanga Daphrose n'abana babo barindwi
Ifoto yerekana Rugamba Cyprien, umugore we Mukansanga Daphrose n'abana babo barindwi

Kiliziya Gatulika yo mu Rwanda irasaba Papa Faransisiko ko nyakwigendera Rugamba Cyprien, umugore we n’abana babo barindwi, biciwe hamwe, bashyirwa mu rwego rw’Abahire n'Abatagatifu.

Nyakwigendera Rugamba Cyprien yari azwi cyane mu Rwanda nk'umuhanzi w'umuhanga. We n’umugore we Mukansanga Daphrose bazwi ho gutangiza ububyutse muri Kiliziya Gatulika n'ibikorwa by'urukundo nko kurera abana b'impfubyi n'inzererezi. Bari mu batangije umuryango wa Emmanuel ufite icyicaro mu mujyi wa Kigali.

Kuva mu mwaka wa 2015, ni bwo umuryango wa Communaute de l’Emmanuel umuryango wa gikristu washinzwe na Rugamba Cyprien, watangije ibikorwa byo gusabira Rugamba n’umugore we Mukansanga Daphrose kwinjizwa mu rwego rw’abahire n’abatagatifu.

Ni ubwa mbere Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda iteye intambwe yo gusabira umukristu kujya mu batagatifu. Iyi ntambwe yakiriwe neza mu muryango w'abakristu gatolika mu Rwanda.

Amakuru Ijwi ry'Amerika yabashije gukusanya ni uko Rugamba n'umuryango we bishwe tariki ya 7/4/1994, bari aho bari batuye mu mujyi wa Kigali.

Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:51 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG