Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yamuritse ubushakashatsi bugaragaza ingaruka z’ingamba zo kurwanya COVID-19 ku burenganzira bwa muntu.
Ubushakashatsi bwahuriranye no kwizihiza imyaka 72 y’itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu. Bugamije kureba uko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe mu gihe cya Covid-19.
Bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Turere 15 two mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Habajijwe abantu 706 barimo 100 bo mu nzego za Leta na 600 bo ari abaturage ku giti cyabo.
Ubu bushakashatsi bwarebye ku ngaruka zabaye ku burenganzira bunyuranye burimo; uburenganzira bwo kubaho, uburenganzira ku buzima, uburenganzira bwo kubona amakuru, uburengazira bw’uburezi n’uburenganzira bw’umurimo.
Ku byerekeye uburenganzira bwo kubaho; komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yabonye ko Polisi yashinjwe kwica abaturage bane. Babiri bo mu Karere ka Nyanza, umwe w’i Rwamagana n’undi umwe w’i Ngoma.
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko yashoboye kugera ku miryango y'abapfushije kandi ko iki kibazo cyakurikiranywe mu nkiko.
Ubu bushakashatsi bwagaraje ko hari abasirikare bashinjwe gufata ku ngufu abagore bo mu Mudugudu wa Kangongo muri Kigali, ndetse inkiko za Girisirikare zikaba zaraciriye imanza abasirikare babiri bahamwa n’ibyaha.
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko hari abayobozi b’inzego z'ibanze bakoresheje inshingano zabo nabi bakora ibikorwa bihungabanya abaturage. Hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze barimo abanyamabanga nshingwabikorwa bo mu mirenge ya Cyuve, Gacaca na Kinigi mu Karere ka Musanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza ndetse na ba DASSO babiri bakubise abaturage babaziza kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Abaturage kandi bakomeje kwinubira ibihano bahabwaga mu gihe babaga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ku bigendanye n’imibereho ndetse n’uburezi, Komisiyo yagaragaje ko hari abanyeshuri bamwe babuze ubushobozi bwo gusubira kwiga, kubera ubukene bw’imiryango yabo yatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Bamwe mubanyeshuri bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, bagaragaza ko ubukene bw’imiryango yabo bwatumye hari abana bamwe bava mu ishuri.
Ku burenganzira bw’umurimo; komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko umubare w’ubushomeri wiyongereye uva kuri 6.1 % ugera kuri 22.1% mu kwezi kwa 5 naho mu kwezi kwa munani ugera kuri 16%.
Safali Emmanuel umunyamabanga Nshingwabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Cladho, asaba Leta gufasha abaturage bahuye n’izi ngaruka.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 72 y’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko kwizihiza iyi sabukuru byahuriranye n’ibihe bitoroshye Isi irimo by’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije uburengazira bwa muntu.
Facebook Forum