Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo uhana imbibe n’umurenge wa Nyamirambo i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu baramukiye mu gikorwa cyo gutaburura imibiri y’abantu baba barishwe muri 1994.
Iyo mibiri yabonetse hafi cyane y'umuhanda wa kaburimbo bugufi bw'ahantu hahoze ikigo cya 'Gendarmerie'. Abaturage bavuga ko amakuru ko aha hantu hari imibiri bayabonye mu nama z'ubumwe n'ubwiyunge.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Eric Bagiruwubusa, yakurikiranye uko icyo gikorwa cyagenze.
Facebook Forum