Uko wahagera

Idamange Iryamugwiza Yihannye Inteko Iburanisha Urubanza Rwe


Idamange Iryamugwiza Yvonne
Idamange Iryamugwiza Yvonne

Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza yihannye inteko y’abacamanza bamuburanisha abashinja kubogama. Ni nyuma y’aho iyo nteko ifatiye icyemezo cyo kumuburanishiriza mu muhezo. Idamange akavuga ko asanga nta butabera abatezeho.

Icyemezo cy’urukiko cyo kuburanishiriza Yvonne Idamange mu muhezo cyaje kwigwa mu byifuzo by’ubushinjacyaha. Ageza icyifuzo ku rukiko, umushinjacyaha yasobanuye ko ubusabe bwe bushingira ku miterere y’ibyaha Idamange aregwa, uburyo byakozwemo n’ingaruka zabyo nk’uko zigenda zigaragara ku mbuga nkoranyambaga no muri rubanda.

Yavuze ko ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha mu ruhame ryabera Idamange urubuga rwo gukomeza gupfobya jenoside, kwangisha rubanda ubutegetsi no kurushaho gukwiza impuha. Asaba ko mu nyungu z’umudendezo wa rubanda urubanza rwaburanishirizwa mu muhezo.

Idamange yahise yaka ijambo yibutsa urukiko ko rwamuhamagaje kuburanira mu ruhame. Yavuze ko ubushinjacyaha butamureze mu bwiru bityo ko asanga ari ngombwa kuburanira mu ruhame.

Abanyamategeko bamwunganira, Bruce Bikotwa na Felicien Gashema bikomye ubushinjacyaha ko bwagaragaje ubunyamwuga buke mu gutanga icyifuzo cyabwo. Bavuze ko bwabatunguye kandi bitemewe n’amategeko.

Nyuma yo kwiherera Umucamanza agarutse mu rukiko, uregwa n’abamwunganira bamwibukije ko bari baramugejejeho mbere y’igihe inzitizi y’iburabubasha bw’urukiko. Ubushinjacyaha bwasabaga ko yazasuzumirwa mu muhezo, mu gihe uruhande rwiregura rwo ruvuga ko bitashoboka kugira icyo urukiko rwakora rutaremeza ko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Ashingiye ku ngingo z’amategeko zireba imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, umucamanza yemeje ko zose zihuriza ku kuba imanza ziburanishirizwa mu ruhame keretse umucamanza abibonye ukundi. Yemeje ko kubera imiterere, kamere n’uburemere bw’ibyaha Idamange akurikiranyweho rusanga ari ngombwa ko urubanza ruburanishirizwa mu muhezo.

Ni ingingo itaguye neza Idamange. Yibukije urukiko ko rwamufatiye icyemezo rutabifitiye ububasha bwo kumuburanisha. Yavuze ko mu kwemera icyifuzo cy’ubushinjacyaha bigaragaza ko ubutabera butigenga kuko kidafite ishingiro. Yahise yihana inteko imuburanisha avuga ko nta butabera ayitezeho. Mu magambo ye yavuze ko bigaragara mu maso ya buri wese ukurikira urubanza.

Ati “Ntabwo nshobora gukomeza kuburanishwa n’abantu bankinisha bashaka kunshyira mu gafuka ngo bampondaguriremo bamburanishe rwihishwa nararezwe ku mugaragaro, bigaragara ko nta butabera mufite nta n’ubwo mwenda kumpa, nanjye ntabwo nshaka gukomeza kuburana gutya sindi igikinisho, guverinoma aho yanshyize irahazi"

Hazamutse igisa no guharira n’urukiko, rumwibutsa ko nta burenganzira afite bwo kunenga icyemezo rwamufatiye yemerewe kukijuririra gusa. Yakomeje abwira umucamanza ko azi neza ko we na leta bamufungiye ubusa. Abanyamategeko bamwunganira bamukomakomye ariko akomeza kwemeza ko nta butabera yiteze no ku yindi nteko yagenwa.

Byitezwe ko urukiko ruzasuzuma ubwihane bwe byaba ngombwa rukagena indi nteko imuburanisha, itariki n’uburyo urubanza ruzaburanishwa. Iki cyemezo cyo kumuburanishiriza mu muhezo gifashwe mu gihe mu iburanisha riheruka urukiko rwari rwafashe icyemezo cyemeza ko azaburanishirizwa mu ruhame.

Idamange aregwa ibyaha bitandatu byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gupfobya jenoside n’ibindi. Ibyaha byose bikomoka ku magambo yavugiraga ku muyoboro wa YouTube. Avuga ko ari impirimbanyi irwanira demokarasi mu gihugu kandi ko adateze gutezuka kuri uwo murongo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG