Mu Rwanda abagize inteko ishingamategeko uko ari 100 n’abafasha babo baraye basabwe kwipimisha uyu munsi virusi ya Corona.
Kuri uyu wa gatanu ni bwo abadepite n’abasenateri bafashwe ibizamini kugirango bamenye niba banduye cyangwa badafite virusi ya corona.
Amakuru Ijwi ry’Amerika yahawe n’umwe mu badepite utifuje ko tumuvuga izina kuko adashinzwe kuvugira inteko ishinga amategeko yatwemereye ko icyo gikorwa koko cyabaye.
Yagize ati “Ni byo koko habayeho kudupima twebwe n’abafasha bacu. Twese hamwe turagera hafi kuri 200. Ndibaza ko ubu icyo gikorwa kiri hafi kurangira.”
Uyu mudepite yabwiye Ijwi ry’Amerika ko amabwiriza yuko bajya kwipimisha bayahawe n’ubuyobozi bw’inteko ishingamategeko kuri uyu wa kane.
Ijwi ry’Amerika rishatse kumenya niba hari impamvu yaba yatumye abagize inteko ishingamategeko bose bategekwa kwipimisha, uyu mudepite yirinze kugira icyo abivugaho. Yavuze ko icyo kibazo cyasubizwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC.
Mu kiganiro kigufi kuri telefoni ye ngendanwa, umuyobozi w’icyo kigo Sabin Nsazimana yavuze ko ayo makuru nawe yayabonye ku mbuga nkoranyambaga ko nta makuru abifiteho.
Mu Rwanda abantu bamaze kwandura virusi ya corona ni 113. Muri bo barindwi bamaze gukira.
Facebook Forum