Mu Rwanda hari abanyamategeko bahangayikishijwe n'ibizamini by'abaganga bikorwa ku mirambo hagamijwe kumenya inkomoko y'urupfu bizwi nka Autopsy. Baravuga ko ibyo bimenyetso bikunze kwifashishwa mu nkiko biba bitarimo ukuri kandi abacamanza bakabishingiraho mu gufata ibyemezo.
Barasaba ko abacamanza bagombye kubikoraho ubushishozi kuko ngo hari ababirenganiramo. Baravuga ko urugaga rw'abaganga mu Rwanda rwemeza ko nta mpuguke yabyigiye ibifitiye ubumenyi buhagije ihari. Babivugiye mu rubanza rw'ubujurire bunganiramo umugabo uregwa kwica anize umugore we.
Iri ni itsinda ry’abanyamategeko batatu ari bo Me Florida Kabasinga, Me Fred Rwagitare na Me Sad Jash. Barunganira bwana Drake Mugisha ukekwaho Kwica anize umugore we Magy Mutesi wapfuye mu mpera za 2017. Hamije Mugisha icyaha cy’ubwicanyi ashingiye ku bimenyetso birimo na raporo ya muganga igaragaza ko Mutesi yapfuye anizwe.
Ni ibimenyetso iri tsinda ry’abanyamategeko ryabwiye umucamanza mu rukiko rukuru ko bitari ibyo kwizerwa. Baravuga ko Dr Lunette Kyokunda wo muri Uganda wakoreraga ibitaro byitiriwe umwami Faycal mu mujyi wa Kigali yapimye umurambo nta bumenyi afite bumwemerera gusuzuma umurambo ahubwo ko afite ubumenyi bwo gusuzuma umurwayi akamenya indwara arwaye.
Babwiye umucamanza bati “ Turi muri uru rubanza nta gihembo turutegerejemo ahubwo turasaba ko urukiko rwatanga umurongo kuri iki kintu akarengane kagahagarara”. Bavuga ko ibizamini bitangwa na polisi n’ubugenzacyaha ku cyateye urupfu baba babyikoreye kandi bigashingirwaho n’inkiko mu gufata ibyemezo.
Bwana Eric Nkwaya ku ruhande rw’ubushinjacyaha yavuze ko mu Rwanda hari impuguke eshanu mu gukora ibizamini ku murambo. Avuga ko na we yandikiye urugaga rw’abaganga akeneye amakuru akazayatanga nk’ikimenyetso mu rukiko.
Umucamanza mu mvugo ishidikanya yavuze ko afite amakuru ko ku bitaro bya polisi Kacyiru haba hari impuguke yapima umurambo ikamenya icyateye urupfu.
Me Kabasinga yagize ati “Ibyo tuvuga ni urugaga rw’abaganga rwabitwibwiriye. Niba uwo muntu uri kuri polisi yarabyigiye kuki urugaga rw’abaganga rutamuzi?.”
Mu kugaragaza amakuru bahawe n’ukuriye urugaga rw’abaganga mu Rwanda agaragaza ko nta mpuguke yabyigiye, bishobora gutera amakenga ku bumenyi bw’abakora ibizamini ku mirambo hagamijwe kumenya inkomoko y’urupfu.
Facebook Forum