Uko wahagera

Rwanda, Burundi: Imyaka 50 y'ubwigenge


Mu bindi bibazo byibazwa. Ese, demokarasi, ari bwo butegetsi bw’abaturage, yashinze imizi nyuma y’imyaka 50. Ariko ikibazo nyamukuru kigarukwaho ni: ese abategetsi bashyira imbere inyungu z’abaturage kurusha izindi nyungu.

U Rwanda n’u Burundi byujuje imyaka 50 bimaze bisubiranye ubwigenge bwabyo byakuye ku Bubiligi kw’italiki ya mbere mu mwaka wa 1962.

Nyuma y’imyaka 50 ishize ibyo bihugu byombi byigenga, ibibazo abaturage bibaza ni ukumenya icyo ubwo bwigenge bwabazaniye. Ese koko u Rwanda n’u Burundi bifite ubwigenge busesuye? Ese abaturage bafite uburenganzira bwuzuye kandi barishyira bakizana.

Mu bindi bibazo byibazwa. Ese, demokrasi, ari bwo ubutegetsi bw’abaturage, yashinze iminsi nyuma y’imyaka 50. Ariko ikibazo nyamukuru kigarukwaho ni: ese abategetsi bashyira imbere inyungu z’abaturage kurusha izindi nyungu.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo cya taliki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2012, twagarutse kuri ibyo bibazo. Twatumiye impuguke zirimo porofeseri w’amateka Jose Kagabo, wahoze ari umusenateri mu Rwanda, impuguke mu by’amateka n’umunyapolitiki bwana Sixbert Musangamfura ndetse n’umunyamakuru Charles Kabonero.

XS
SM
MD
LG