Abahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’imiryango idaharanira inyungu za politiki baba mu Rwanda no hanze yarwo, bakoze inama yo kuganira uko inyandiko bise ‘Urwandiko rw’inzira rugamije kugeza u Rwanda kuri ejo hazaza heza" yashyirwa mu bikorwa.
Iyo nama yakozwe ku buryo bw’ikoranabuhanga yatumijwe na Victoire Ingabire uyobora ishyaka Dalfa-Umurinzi ritaremererwa gukorera mu Rwanda na Maitre Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS Imberakuri igice kitaremererwa gukorera mu Rwanda.
Ku murongo wa telefoni, Maitre Bernard Ntaganda yabwiye Venuste Nshimiyimana mu kiganiro Iwanyu mu Ntara icyo iyo nama yaganiriyeho.
Facebook Forum