Imiryango isaga 200 ituye ku kirwa cya Gihaya kiri mu kiyaga cya Kivu ho mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda ntiyemeranya n’umushoramari ku gaciro karimo guhabwa imitungo yabo.
Abo barashinja uyu mushoramari kubateshereza agaciro imitungo abaha ingurane idashobora kubatuza ahandi hantu mu Rwanda.
Ikigo cy’ishoramari mu by’amahoteri Kigali View Hotel & Apartments Limited giheruka kubenguka ubu butaka bwo muri iki kirwa bungana na hegitari 68 gishaka kubahaho ihoteri igezweho. Iki kigo cyatangiye kubarura no kwishyura imitungo y’aba baturage ngo bahave bajye gushaka ahandi batura. Nyamara bo ntibanyuzwe n’uko ibyo birimo gukorwa.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thémistocles Mutijima yabasuye maze adutegurira iyi nkuru:
Facebook Forum