Uko wahagera

Rwanda: I Nyamasheke Abaturage Baravuga ko Baheraniwe Ingurane y'Ubutaka


Ubutaka abaturage bavuga ko bambuwe na leta
Ubutaka abaturage bavuga ko bambuwe na leta

I Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda hari abaturage bo mu murenge wa Karambi bavuga ko bamaze imyaka isaga 10 bategereje ingurane y’ubutaka bwabo ubutegetsi bwabambuye.

Abo bavuga ko ayo masambu bayambuwe babwirwa ko ari mwa leta nyamara n’aho bagaragarije ibyangombwa by’uko bahahawe bakaba batahasubizwa.

Ikibazo cy’ubutaka abaturage bo muri Karambi batumvikanaho n’inzego z’ubutegetsi muri Nyamasheke cyatangiye gufata intera mu mwaka w’2011. Abo bavuga ko umushinga wo guhinga icyayi ndetse n’uruganda rugitunganya rwa Gatare, ari byo byabaye intandaro y’uko kubanyaga amasambu, hanyuma akegukira uwo mushinga.

Kuva icyo gihe kugeza na n’ubu, abaturage bakomeje gusiragira mu nzego zitandukanye ngo barebe ko ubutaka bwabo bwakurwa kuri ubwo bwahawe Koperative ikora ubuhinzi bw’icyayi ya COTHEGA, imyaka irasaga 10 nta kirahinduka.

Inkomoko y’ubwo butaka, bavuga ko ari ubukebe abasekuruza babo bahawe ku butegetsi bw’umwami Mutara wa III Rudahigwa, mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura. Bivuze ko haba hari hagati y’umwaka w’1942 n’1943 dukurikije ibyo ibitabo by’amateka bigaragaza ku bijyanye n’iyo nzara. Bagasanga kwamburwa ubutaka nk’ubwo ari akarengane gakabije.

Ibyemezo byagiye bifatwa kuri iki kibazo-birimo n’icy’uko ababa bafite ibyangombwa by’uko ubwo butaka babukebewe bahabwa ingurane- byose abaturage bavuga ko bitigeze bishyirwa mu bikorwa kugeza n’uyu munsi.

Nyuma imyaka isaga 10 bambuwe ubutaka bita ko bwahoze ari ubwabo, ibibazo ni byinshi ariko ku isonga yabyo hari ubukene.

Inzego z’ubutegetsi mu karere ka Nyamasheke zo ziravuga ko ibyakozwe bikurikije amategeko, ko abo baturage bambuwe ibya leta bari barigabije.

Madame Mukamasabo Apoloniya uyobora ako karere, ku murongo wa telephone kandi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umuturage wese wagaragaje icyangombwa cy’ubukebe yasubijwe isambu ye.

Nyamara abo baturage bavuga ko kuri 11 bagaragaje ibyo byangombwa bakemererwa ingurane z’ubutaka, umwe muri bo ari we wahawe ubusaga gato hegitari 4.

Icyakora uyu na we ntiyahawe icyangombwa cyabwo kuko abashinzwe iby’ubutaka basanze ubwo yahawe bwarabaruwe kuri Minisiteri y’ibidukikije.

Mu baturage basaga 300 bahoze batunze ubwo butaka bo bavuga ko bugera hafi kuri hegitari 2,000, benshi bagiye bacika intege zo gukomeza gukurikirana iki kibazo nyuma yo kwisanga batagifite ibyangombwa bigaragaza ko bakebewe n’umwami nk’uko ubutegetsi bwabisabaga. Abagihanyanyaza na bo bagatabaza umukuru w’igihugu ngo abafashe gusubirana ubwo butaka

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG