Uko wahagera

Rwanda: Abarwanyi 37 ba RUD-Urunana na P5 Bagejejwe mu Rukiko


Abarwanyi ba RUD-Urunana na P5 mu Rukiko
Abarwanyi ba RUD-Urunana na P5 mu Rukiko

Kuva kuri uyu wa Kabiri urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangiye kuburanisha itsinda ry’abarwanyi 37 baregwa gushaka guhirika ubutegetsi. Abo barimo abaregwa ko bari mu mutwe wa RUD-Urunana n’abo mu mutwe wa P5. Baregwa ko mu 2019 bishe abasivili 14 mu majyaruguru y’u Rwanda bagakomeretsa abandi bagera kuri 15.

Abaregwa bose uko ari 37 bagejejwe mu cyumba cy’urukiko bambaye amapingu n’impuzankano z’icyatsi ziranga abafungiwe muri gereza ya gisirikare. Ubitegereje ku birenge bose bari bambaye inkweto ubusanzwe zagenewe kogana. Barimo umwe mu baregwa biboneka ko yacitse ukuguru aragenda mu mbago.

Umushinjacyaha wa gisirikare ni we wafashe umwanya munini afite ijambo asobanura uko aba barwanyi bafashwe n’uburyo avuga ko bakoze ibyaha abakurikiranyeho.

Hafi ya bose umushinjacyaha abarega ibyaha umunani avuga ko bakoze mu bihe bitandukanye. Avuga ko 29 mu baregwa bavuye mu mutwe wa P5 urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda boherejwe na Gen Faustin Kayumba Nyamwasa ngo bajye mu bitero byo mu majyaruguru y’u Rwanda byahitanye bamwe bigakomeretsa abandi.

Ubushinjacyaha bubagabanya mu matsinda abiri, irya mbere ry’abantu barindwi rirangajwe imbere na Seleman Kabayija ryo muri RUD-Urunana, ni mu gihe abandi basigaye 30 barimo Sergent Emmanuel Ngirinshuti bivugwa ko yatorotse ubutabera ryo ryavuye mu mutwe wa P5.

Umushinjacyaha avuga ko bose bari bafite umugambi muremure wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ukurikije uko bagiye bihuza bakomotse mu mashyaka atandukanye, ubutabera bubarega ko ihuriro MRCD rya Paul Rusesabagina bashinze umutwe wa gisirikare wa FLN uregwa kugaba ibitero ku Rwanda.

Ubushinjacyaha busobanura ko bagiye bava mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Uburundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo u Rwanda na Malawi. Baregwa ko batorezwaga mu misozi ya Minembwe ya Kivu y’Epfo ibikorwa bihuzwa na Gen Kayumba.

Kuri iyi nshuro hongeye kumvikana ibihugu bituranyi by’u Rwanda bishyirwa mu majwi ko byafashaga aba barwanyi. Ku isonga igihugu cya Uganda ngo ni cyo cyahaga ingufu umutwe wa RUD-Urunana wakoreraga mu Majyaruguru y’u Rwanda mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Bwana Philemon Mateke yongeye kugarukwaho ndetse n’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI.

Ni cyo kimwe no mu gihugu cy’Uburundi bamwe mu basirikare bakuru bavuzwe ko bafashaga aba barwanyi mu kubona ibyangombwa by’inzira no kubacumbikira babigisha uko bazajya mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Ku bireba Gen Kayumba aregwa ko yoherereje aba barwanyi ibihumbi 12 by’amadolari y’abanyamerika angana na miliyoni 12 mu mafaranga y’u Rwanda bakayagezwaho na Ben Rutabana ayabikurije kuri Western Union mu Burundi.

Iri tsinda riregwa ko ryatozwaga na Major Habib mudathiru we warangije kuburana yemera ibyaha mu rindi tsinda akanabihanirwa. Abari mu rukiko baregwa ko mu ntangiro z’ukwezi kwa Cumi 2019 babifashijwemo n’igihugu cya Uganda bagabye igitero mu karere ka Musanze mu mirenge ya Kinigi Musanze bahica abasivili 14 bakomeretsa abandi 15 baranasahura.

Mu itsinda ryose riregwa harimo abanyamahanga bagera ku 10. Muri abo harimo abarundi umunani n’umunyayuganda umwe. Uwo na we ni Ibrahim Rubega. Yabaye mu nyeshyamba za NRM muri Uganda zagejeje Perezida Museveni ku butegetsi, inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora u Rwanda na bwo arazirwanirira ubu akaregwa ko yari muri RUD-Urunana. Benshi mu baregwa ariko ni abanyarwanda babaga mu bindi bihugu kuko nko mu Burundi ubushinjacyaha buvuga ko haturutseyo abagera kuri 13.

Byabaye ngombwa ko umucamanza ukuriye inteko iburanisha abaza buri umwe ku cyo avuga ku byaha aregwa ahereye ku itsinda ry’abantu barindwi bivugwa ko binjiye umutwe wa RUD-Urunana bavuye mu gihugu cya Uganda. Hafi ya bose bemera ko bakoze ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo. Bahakana ibyaha byo kugirina umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara ku Rwanda, no gukora cyangwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Iri tsinda ry’abari abarwanyi mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rigizwe n’abantu 37 rije ryiyongera kuri rindi tsinda ry’abari abarwanyi mu mutwe wa P5 uko ari 32 bo urubanza rwabo rwaciwe ku rwego rwa mbere mu rukiko rukuru rwa gisirikare.

Ubushinjacyaha bugakomeza gushimangira ko mu baregwa bose ntawagombye kuziregura yitwaza ko yinjiye muri iyo mitwe atabifitemo ubushake kuko ngo babaga bazi ikigenderewe. Hagati aho urubanza rwabo rurakomeje.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG