Uko wahagera

Rwanda: Bamwe mu Bahoze muri FDLR Bazashinjwa Jenoside


Uteze amatwi ibivugwa n’abahuguriwe mu kigo cya Mutobo, barahuriza ku kuba igihe bamaze barigishijwe bihagije politiki y’igihugu.

Ku munsi nk’uyu wo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi b’umutwe wa FDLR byari ibyishimo bidasanzwe kuri bamwe baganiriye n’Ijwi ry’Amerika nk’uko Majoro Elias Uwamahoro ukomoka mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda abivuga.

Abagiye gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kwitandukanya n’umutwe wa FDLR ku bushake ni ababoshywe bakazanwa mu gihugu ku ngufu, hari impamba ubutegetsi bwabageneye ku ikubitiro ingana n’ibihumbi 60 by'amafaranga y'u Rwanda byo gutangira ubuzima bushya.

Ubutegetsi bw’u Rwanda muri uyu muhango bwibukije abari abarwanyi mu mutwe wa FDLR impamvu nyamukuru yo kubanyuza i Mutobo bakiva mu mashyamba ya Kongo mbere yo kwisanga mu miryango yabo.

Abasoje amahugurwa barakabakaba 600. Gusa, Radiyo Ijwi ry’Amerika yamenye amakuru ko uko bayasoje atari ko bose bazakomereza mu miryango yabo. Hari abagomba guhita batabwa muri yombi.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yahamirije Ijwi ry’Amerika ko urwego rw’ubugenzacyaha rumaze iminsi rukora iperereza kandi ko hari bamwe bakekwaho kuba barakoze ibyaha bya jenoside mbere yo kujya muri Congo. Madame Seraphine Mukantabana ukuriye iyi Komisiyo, yavuze ko atibuka imibare y’abagomba gukurikiranwa. Ariko mu butumwa buhumuriza abadafite icyo bikeka, yavuze ko icyaha ari gatozi.

Icyakora ibi byo gukurikirana abakekwaho ibyaha bya jenoside, Majoro Uwamahoro we n’akanyamuneza kenshi nta bwoba bimuteye.

Ikindi ubutegetsi bw’u Rwanda busaba abari abarwanyi ba FDLR bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe ni ugukomeza gushishikariza bagenzi babo gutahuka mu Rwanda. Icyakora ngo ni ihurizo rikomeye ku basabwa kuba muri uyu mugambi nta mikoro bafite kandi bagomba kuvugana n’abari mu mashyamba y’inzitane.

Aba basubiye mu buzima busanzwe batangiye kugera mu Rwanda mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2018. Abagore ba bamwe muri aba bagabo n’abana babo basubijwe mu miryango mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Buri wese muri abo, igihugu kimugenera ibihumbi mirongo itandatu by’amafaranga y'u Rwanda nk’impamba yo gutangira ubuzima nyuma kikazamugenera ibihumbi ijana na makumyabiri.

Iki cyiciro cya 65 cyarimo majoro Bernard Ntuyahaga wakatiwe n’inkiko z’Ububiligi gufungwa imyaka 20. Ashinjwa impfu z’abasilikare 10 b’ababiligi bari mu ngabo z’umuryango w’abibumbye zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda mu gihe cya jenoside. Byitezwe ko bataha mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 29 y'ukwezi kwa gatanu 2019.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG