Uko wahagera

Rwanda: 24 Basahura Bifashishije Ikoranabuhanga mu Minwe ya RIB


Bamwe mu Bafashwe bagirizwa ico caha
Bamwe mu Bafashwe bagirizwa ico caha

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rweretse itangazamakuru abantu barenga 20 biganjemo urubyiruko, urwo rwego ruvuga ko bafatiwe mu bikorwa by’ubwambuzi bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga, bose bakaba ari abo mu karere ka Rusizi.

Bamwe muri abo 24 beretswe itangazamakuru kuri uyu wa gatatu mu karere ka Rusizi baragarutse ku buryo ibyo bikorwa by’ubwambuzi bikorwamo. Igisa nk’ikidasanzwe kuri aba bose, ni uko bafatiwe mu mirenge ibiri: uwa Nkungu n’uwa Nyakarenzo yombi y’akarere ka Rusizi kandi mu bihe bimwe.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko mu kubata muri yombi haherewe ku birego rwagiye rwakira, ariko no ku makuru yatanzwe n’abandi baturage bo muri iyo mirenge. Bwana Murangira Thierry uvugira uru rwego yabwiye Ijwi rya Amerika ko mu byo bakurikiranweho harimo no kurema no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Mu gihe harimo abumvika bemera ko bakoraga ibi bikorwa by’ubutekamutwe bagamije kwambura abaturage utwabo ariko, harimo n’abavuga ko ntaho bahuriye nabyo ndetse ko bisanze bari mu bugenzacyaha.

Ibi bikorwa by’ubwambuzi bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga biravugwa mu mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo n’ubundi yakunze kugaragaramo abandi bambuzi biyita abameni. Abo bakaba babeshya abo bahamagaye ko batoraguye zahabu, hanyuma uje nk’umuguzi wayo bakamuhangika icyo baba bita zahabu, nyamara ari ikibumbano cyo mu isima n’umucanga.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rusaba abaturage kuba maso ndetse no kurufasha gukurikirana bene ibyo bikorwa by’ubwambuzi. Uru rwego ruvuga ko nubwo mu byaha rukurikirana, iki kibazo cy’ubwambuzi bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga kitari mu biza imbere kugeza ubu, ariko uko imyaka ishira bigaragara ko kigenda gifata indi ntera.

Nko mu mwaka w’2018, imibare y’uru rwego igaragaza ko rwakiriye dosiye zisaga 740 zerekeranye nacyo, mu gihe mu mwaka ushize w’2019 ho, rwakiriye izisaga 760.

Umviriza ibindi muri ino nkuru y'umenyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Themistocles Mutijima

Abatawe muri Yompi Biganjemwo Urubyiruko
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:57 0:00




Facebook Forum

XS
SM
MD
LG