Uko wahagera

Rohani: Ntituzashyikirana n’Umwanzi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika


Perezida wa Irani Hassan Rohani i New York mu nama ya 74 ya ONU
Perezida wa Irani Hassan Rohani i New York mu nama ya 74 ya ONU

Mu ijambo yavugiye imbere y’inama rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, perezida wa Irani, Hassan Rohani, yarahiye ko “batazigera bashyikirana n’umwanzi, Leta zunze ubumwe z’Amerika, igihe cyose ibihano byayo bizaba bitarakurwaho.”

Perezida Rohani yemeza ko Irani yabashije kwihagararaho kugeza ubu ku byo yise “ishyano rikomeye ry’iterabwoba ry’ubukungu.”

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, bagerageje guhuza Perezida Rohani na Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika iruhande rw’inama rusange ya ONU ariko byarabananiye.

Mu ijambo rye, Perezida Rohani yababwiye ngo “kwifotoza biza nyuma y’imishyikirano. Ntabwo ari byo biyibanziriza.” Yasabye Leta zunze ubumwe z’Amerika kubanza kugaruka mu masezerano yo mu 2015 niba ishaka koko imishyikirano.

Perezida Trump yasohoye igihugu cye muri aya masezerano mu mwaka ushize. Amasezerano ateganya ko Irani ihagarika umugambi wayo wo gukora intwaro kirimbuzi (bombe atomique), nayo igakurirwaho ibihano byose yafatiwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG