Uko wahagera

RIB Ivuga ko Impunzi Zikomoka muri Libiya Zabeshe Atawazihohoteye


Zimwe mu mpuzi zikomoka muri Libiya Zakiriwe n'u Rwanda
Zimwe mu mpuzi zikomoka muri Libiya Zakiriwe n'u Rwanda

Iperereza ryakozwe n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ku birego byari byaturutse ku mpunzi zavuye muri Libiya zicumbikiwe mu nkambi ya Gashora, ryagaragaje ko impunzi zabeshye ntawazihohoteye.

Amakuru yo mu nkambi ya Gashora yagiye hanze nyuma y’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter n’umwe mu mpunzi zaturutse muri Libiya witwa Andrea Gagne.

Uyu nta wundi mwirondoro we wari uzwi icyo gihe. Mu butumwa bwe, yanditse agira ati: “Impunzi zavanywe muri Libiya zicumbikiwe mu nkambi ya Gashora mu Rwanda zifite ububabare bushya bukomeye, nyuma y’uko umupolisi ahohoteye umuhungu w’imyaka 16 ukomoka muri Eritereya."

Ubu butumwa bwakomezaga buvuga ko tariki ya 13 z’ukwezi kwa 4 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, abana bane bato bagarutse mu nkambi, bavuye aho bari bagiye hanze y’inkambi, bajyanwa ku nyubako ya polisi bafungwa amasaha ane kugeza umupolisi uhayobora agarutse, yasinze.

Uwanditse ubu butumwa akomeza avuga ko umupolise yategetse umwe mu bana kuvanamo imyenda, yanze gukuramo ikabutura y’imbere amukubita inkoni, anavanamo imbunda arayimukangisha.

Ishingiye kw’iperereza ryakozwe na RIB, Ministeri ishinzwe impunzi mu Rwanda isobanura ko ryerekanye ko Raporo ya muganga yemeje ko nta hohoterwa uwo mwana yakorewe ku mubiri, ndetse ubuhamya bw’ababyiboneye bugaragaza ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina ryigeze ribaho.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ishinzwe impunzi mu Rwanda, Olivier Kayumba, ati izi mpunzi zirabeshya. Ministeri ishinzwe Impunzi mu Rwanda ikomeza ivuga ko iperereza ryemeje ko impunzi eshanu zagize uruhare mu guhatira uyu mwana gutanga amakuru atari yo, baza no kuyatanga mu binyamakuru bagamije kwihutisha gahunda yo kubimurira ahandi.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ishinzwe impunzi mu Rwanda asobanura ko nubwo RIB yamaze kubona abagize uruhare mu byabaye, ntawe uzakurikiranwa muri bo.

Inkuru y'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi

RIB Ivuga ko Impunzi Zikomoka muri Libiya Zabeshe Atawazihohoteye
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:44 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG