Uko wahagera

RDC: Muri Kivu y'Epfo Abaturage Bicishije Amabuye Umusirikare Baramurya


Abasirikare ba leta ya Kongo bari kumwe n'umusirikare w'Umunyamulenge wishwe ntibatabaye mugenzi wabo.

Bamwe mu baturage bo mu Lweba ho muri Segiteri ya Tanganyika teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Epfo, bicishije amabuye umusirikare wa Leta ufite ipeti rya Majoro barangije baramurya.

Uyu musirikare wishwe yari asanzwe akorera muri karere ka gisirikare Sokola ya kabiri iri Fizi. Yari avuye Baraka yerekeza mu mujyi wa Uvira. Ageze ahitwa Lweba, mu birometero 12 uvuye ku nkambi ya Lusenda, bamwe mu baturage bamwururukije mu modoka yarimo na bagenzi be, bamwicisha amabuye.

Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo uri mu burasirazuba bwa Kongo yakurikiranye iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:25 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG