Kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Bukavu bibutse abasivili baguye mu ntambara n’ubwicanyi byibasiye Uburasirazuba bwa Kongo kuva mu mwaka w’1993 kugeza muw’2003.
Ni igikorwa cyateguwe n’inteko nshingamategeko y’intara ya Kivu y’Epfo ku bufatanye n’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile muri iyo ntara, gihuzwa n’imyaka 11 ishize hasohotse raporo Mapping y’impuguke za LONI ivuga ku byaha byakorewe mu Burasirazuba bwa Kongo.
Uyu muhango witabiriwe n’abagera hafi ku bihumbi 3, wabimburiwe n’igitambo cya misa cyo gusabira ababuriye ubuzima muri ubwo bwicanyi cyabereye muri Katedarali yitiriwe umwamikazi w’amahoro mu mujyi wa Bukavu.
Musenyeri Francois-Xavier Maroy Rusengo, umushumba wa Arikidiyosezi ya Bukavu wayoboye iki gitambo cya misa yavuze ko batazahwema gusaba ubutabera ku babuze ababo n’abagizweho ingaruka n’ubu bwicanyi.
Nyuma y’igitambo cya misa izindi gahunda zakomereje ku kibuga cy’ishuri rikuru nderabarezi-ISP mu mujyi wa Bukavu. Aha bamwe mu barokokeye ubwicanyi mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Epfo bagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo.
Asimbi Ago Francois, ni umwe muri abo. Uyu avuga ko abasirikare, barimo n’abavugaga ururimi rw’Ikinyarwanda babasanze mu rusengero rwo mu cyaro cya Abala ho muri Teritwali ya Fizi bakabamishamo amasasu, nyuma urusengero bakarutwika.
Agira ati: "Uwaririmbishaga yagerageje kudukomeza atubwira ngo turirimbe ndetse dusenge cyane. Nyuma y’iminota nk’10 ariko batangiye kuturasa bacishije imbunda mu madirishya, bararasa umwanya munini, ubwo ari nako imirambo y’abantu itemba amaraso ingwira"
Akomeza agira ati: "Bamaze kurasa abantu, bacanye umuriro batwika urusengero rwose rwari rusakaje ibyatsi! Numvise umuriro natangiye kwinyagambura, ndibwira nti reka nkururuke mvemo ndebe uko nasohoka. Kubw’amahirwe aho nari ndi hari hafi y’umuryango, niko kugenda negera urukuta rwo ku muryango; aho umuriro wari utarahagera, hanyuma ndasohoka nicara hanze mu byatsi.”
Uyu avuga ko ku bantu barenga 280 bari muri urwo rusengero barimo nyina umubyara n’abavandimwe be batatu, abashoboye kuharokokera ari 17 gusa. Ubuhamya bw’uyu bwakurikiwe n’ubw’abandi bagenzi be bavuga ko barokeye ubwicanyi nk’ubu bwagambiriwe ku basivili mu duce dutandukanye turimo Makobola, Kasika, Katogota, Kaniola n’ahandi hose ho mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Abo bavuga ko benshi mu bagiye bicwa muri ubwo buryo bagiye batabwa mu byobo rusangerusange hafi y’aho biciwe
Bwinshi muri ubu bwicanyi bwabaye mu ntambara y’inyeshyamba za AFDL yakuye Mobutu k’ubutegetsi ndetse n’izayikurikiye zirimo iyiswe intambara ya kabiri ya Kongo yari ihuriyemo ibihugu hafi ya byose byo mu karere n’ibyo hanze yako.
Itsinda ry’impuguke za LONI zabukozeho amaperereza. Muri raporo yazo yiswe “Mapping” yashyizwe ahagaragara ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa 10, izo zagaragaje ko habaye ibikorwa bikomeye bihungabanya uburenganzira bw’abasivili n’ibyaha byo mu ntambara birenga 600. Izo mpuguke zavuze ko bimwe muri ibyo byaha bikomeye-ku buryo byemejwe n’urukiko rubifitiye ububasha byavamo ibyaha bya Jenoside.
Imyaka isaga 20 nyuma y’ubu bwicanyi, ndetse na 11 nyuma y’aho iyi raporo isohokeye, abagizweho ingaruka nabwo bavuga ko bagitegereje ubutabera.
Ihuriro ry’imiryango ya Sosiyete Sivile y’intara ya Kivu y’Epfo rivuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwibuka bitegurwa mu rwego rwo gukomeza gusaba ko uburenganzira bw’abagizweho ingaruka n’amabi yabaye bwubahirizwa.
Bwana Georges Musongela, Umudepite mu nteko nshingamategeko ku rwego rw’intara ya Kivu y’Epfo, asanga ibyaha byakorewe ku butaka bwa Kongo biri no mu bubasha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuba rwabikurikirana rukabiburanisha no mu gihe hatarashyirwaho urukiko rwihariye.
Muri uyu muhango kimwe no mu yindi yabanje, abasirikare b’ibihugu by’amahanga ku isonga u Rwanda na Uganda bakunze kugarukwaho nk’abagize uruhare runini mu byaha byakorewe mu burasirazuba bwa Kongo.
Gusa ku kijyanye n’ibi byaha u Rwanda rwakomeje kubihakana, ari nako rwamaganira kure Raporo mapping yabikozweho.
Mu kiganiro aheruka kugirana na televiziyo France 24 yo mu Bufaransa mu kwa gatanu k’uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi raporo yifashishwa n'abavuga ko habayeho jenoside ebyiri, avuga ko ari raporo itavugwaho rumwe, y'igikoresho cya politiki kandi hari izindi raporo ziyivuguruza
Facebook Forum