Haba ubuyobozi bw'imiryango itegamiye kuri leta muri teritwari ya Fizi, abagenzi cyangwa ababunguruza mu mamodoka no ku mapikipiki bakoresha umuhanda wa Uvira- Fizi, bose bitotombera ubwinshi bwa za bariyeri z’abasirikare, n'abapolisi ndetse n’inzindi nzego zitandukanye zigenda zibasaba kwishyura amafaranga.
Abasirikare batambika umugozi mu abandi bafite amafirimbi abandi bahagaze hagati mu muhanda bagasaba abagenzi gutanga amafaranga 500 y’amanyekongo.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo ukorera mu burasirazuba bwa kongo yagiye kureba iby'izo bariyeri. Umva inkuru irambuye yateguye hano hepfo.
Facebook Forum