Uko wahagera

RDC: Abaturage bo mu Bijombo Banze Umuyobozi Mushya Barigaragambya


Abaturage bo mu Bijombo muri Kivu y'Epfo bafunze imihanda mu myigaragambyo
Abaturage bo mu Bijombo muri Kivu y'Epfo bafunze imihanda mu myigaragambyo

Mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo mu ntara ya Kivu y'Epfo, abaturage biriwe mu myigaragambyo yo kwamagana umuyobozi mushya wa Groupement ya Bijombo. Muri yo myigaragambyo abaturage basenye urusengero rumwe rw’Abanyamulenge.

Amajwi ya bamwe muri abo baturage bari mu mujyi wa Uvira yumvikanaga bamagana abo bavuga ko ari Abanyarwanda biyita Abanyamulenge basaba ko basubizwa aho bita iwabo mu Rwanda. Ni imyigaragambyo ahanini yari yitabiriwe n'abaturage bo mu bwoko bw’Abavira n’Abafulero. Amaduka n'amasoko muri uyu mujyi uhereye muri Kivu y'epfo yiriwe afunzwe kubera iyo myigaragambyo.

Muri iyo myigaragambyo hagaragayemo urubyiruko rwari rwafunze imihanda rukoresheje amapine n'amabuye. Abandi bari bikoreye inzugi z'ibyuma nyuma yo gusenya rumwe mu nsengero zikomeye z'Abanyamulenge zo muri ako gace.

Bwana Paulin Kabwe, umwe mu baturage bari muri iyo myigaragambyo, yavuze ko bakoze iyi myigaragambyo nyuma y'icyemezo cya minisitiri Gisiraro Alexis w’ibikorwa remezo ku rwego rw'igihugu na visi guverineri w’intara ya Kivu y’epfo Fiston Malago cyo ku itariki ya 30 z'ukwezi kwa munani. iki cyemezo kigena Furaha Kabararure kuba umuyobozi wa groupement ya Bijombo, kandi ataratanzwe n’umwami w' Abavira. Uyu Kabarure aturuka mu bwoko bw'Abanyamulenge.

Bamwe mu Banyamulenge batuye muri Uvira bemeza ko habayeho kubahutaza muri iyi myigaragambyo yo kwamagana umuyobozi mushya wa Groupement ya Bijombo kuko hari igice kimwe cy’urusengero rwabo cyasenywe.

Gusa umuyobozi wungirije wa gisirikare mu karere ka Uvira, General de Brigade Mbaza Joseph hamwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Uvira bagerageje gusaba abigaragambya gufungura ibarabara no kudahohotera abaturage b’Abanyamulenge. Uyu muyobozi yagerageje gusobanurira uru rubyiruko ko nta muhango wo kwimika umuyobozi wa Bijombo wabaye ho ahubwo ari ibihuha.

Mu itangazo, ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’epfo bwasohoye kuri uyu wa kane bahakanye amakuru y'ishyirwaho ry'umuyobozi mushya wa groupement ya Bijombo.

Bamwe mu Banyamulenge bavuga ko iyi groupement ya Bijombo, umwami wa Bavira Lenge Lamba Romain yayihaye Kabarure Sebasonera wo mu bwoko bw’Abanyamulenge kuyiyobora mu 1969 ariko kuri ubu Abavira bavuga ko atari umuyobozi wayo kuko atavuka muri uwo muryango w’umwami.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG