Uko wahagera

RDC: Abaturage Barashinja Igisirikare cya Leta Kwica Abantu Batanu


Umusirikare wa Leta ajya impaka n'umuturage wari ugiye kwinjira muri kajugujugu ijya ku gasozi atuyeho
Umusirikare wa Leta ajya impaka n'umuturage wari ugiye kwinjira muri kajugujugu ijya ku gasozi atuyeho

Abagore bane n’umusore umwe baraye bishwe barashwe n’igisirikare cya Kongo gikorera mu Minembwe ho muri teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’epfo nkuko byemezwa n'abaturage babibonye. Abishwe bose ni abo mu bwoko bw'Abanyamulenge.

Amakuru ijwi ry’Amerika rikesha bamwe mu baturage bo mu Minembwe bari bavuye gufata imirambo y'abo babyeyi baraye barashwe, yemeza ko abo bagore barashwe bari batuye mu gace kitwa i Lundu. Bari bavuye mu giterane bamaze mo iminsi ku Kiziba, cyo gusengera amahoro ndetse no gusaba ko igisirikare cya Kongo cyarekura Rutebuka fils ufunzwe kuva tariki ya 12/06/2021 kubera icyaha akekwa ho cyo kugura no gutunga ibirwanisho.

Bikino Mitabu ni umuyobozi wa localité ya i Lundu n’agahinda kenshi ashinja igisirikare cya leta ya Kongo gikorera muri brigade ya 12 ikorera mu Minembwe kurasa ku mugaragaro abo bagore barimo umukecuru w'imyaka 78.

Nasingizwa Benigne, umwe mu bagore bahagaririye abandi mu Minembwe asobanura ko bamaze iminsi basaba ubuyobozi bwa gisirikare kubakemurira ibi bibazo by’umutekano muke ariko kugeza iyi saha ntibirakunda

Twavugishije umuvugizi wa gisirikare muri aka karere Kapiteni Dieudonne Kasereka avuga ko ataramenya ayo makuru neza kuko aho ibyo bintu byabereye ari kure y'aho ari ariko avuga ko n'amenya ayo makuru aza kuyatubwira.

Kuva tariki ya 12 /06/2021 habaye umwuka mubi hagati y'ingabo za Leta ya Kongo n’abaturage b’Abanyamulenge batuye mu Minembwe nyuma y'aho hafungiwe Rutebuka Bonfils n’umugore we Penina Console bashinjwa icyaha cyo kugura no gutunga ibirwanisho.

Mu cyumweru gishize hari umusirikare wo mu ngabo za leta wishwe n’abasore igisirikare kivuga ko ari ba Twirwaneho na Gumino agiye guhurisha ibigori ahantu witwa mu Muzinda. Nyuma y’iminsi ibiri abasirikare nabo bica barashe muri centre ya Minembwe umusore w’Umunyamulenge wo Kabingo.

Muri kino cyumweru kandi hari umusirikare wo mu ngabo za leta warashwe akomeretswa agiye kuvoma n’abantu bataramenyekana

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG