Uko wahagera

RDC: Abarwanyi ba Mai Mai Bongeye Kugaba Ibitero ku Banyamulenge


Mu gitondo cyo kuri uyu wagatandatu Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu mihana itandukanye yo muri groupement ya Bijombo iri mu birometero bigera kuri 60 n’umujyi wa Uvira, bavuga ko bongeye kugabwaho ibitero n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’Uburundi za Red- Tabara n'abarwanyi ba Mai Mai Ilungu.

Amakuru Ijwi ry’Amerika ikesha Patrick Murwanashaka umuyobozi wa societe sivile yo mu Bijombo avuga ko aba barwanyi ba Red tabara na Mai Mai bishe abantu bagakomeretsa abandi, batwika imihana, banyaga n’amatungo abarirwa magana.

Felix Gasore umwe mu baategetsi bo muri Groupement ya Bijombo avuga batakiye umuyobozi bwa gisirikare ku rwego rw’intara ya Kivu y’Epfo kugirango bubwire abasirikare ba leta bari mu Bijombo batabare abo baturage bari kwicwa ariko ntibyakunda

Twagerageje kuvugisha umuvugizi wa gisirikare wo muri aka karere kapiteni Dieudonné Kasereka kuri iki kibazo ntibyadukundira

Umuyobozi wa MONUSCO mu ntara ya Kivu y’Epfo, Karna Soro yemeza ko ibi bitero byagabwe koko. Yavuze ko bohereje indege za MONUSCO mu kirere iyo mitwe y'abarwanyi yagabyemo ibitero kugirango bamenye aho baherereye neza.

Gusa uyu muyobozi avuga ko batakoresheje izo ndege mu kurasa abo yita "umwanzi" kuko ngo muri ako karere karimo abana n’abaturage babasivili.

Cyakoze Nabulizi Aimable umuvugizi wa Mai Mai Ilunga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko batatwitse imihana y’abaturage ko ahubwo basubijeyo ibitero Twirwaneho na Gumino bari babagabyeho.

Amakuru ava mu bayobozi bo mu Rurambo avuga ko kuva tariki ya 16/03 kugeza 24/04/2021 aba barwanyi ba Mai Mai bafatikanije n’inyeshyamba z’Abarundi za Red-Tabara batwitse imihana irenga 16 yo mu Rurambo batuma abaturage barenga ibihumbi 4000 bahungira izo ntambara mu kibaya cya Rusizi ahitwa ku Bwegera abandi nabo bahungira za Lemera, Rubuga, na Mulenge.

Ijwi ry'Amerika yashakishije inyeshyamba za Red- Tabara ngo ibabaze iby'icyo gitero ariko ntibaboneka. Gusau wo mutwe wakunze guhakana ibiwuvugwaho byo gufatanya na Mai Mai kugaba ibitero ku baturage b'Abanyamulenge.

Red Tabara yakunze guhakana ko itari muri ibi bitero by'aba Mai Mai. Wageragejer kubavugisha? Niba wabigerageje bikanga ubivuge.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG