Uko wahagera

RDC: Abarwanyi ba Mai Mai Bishe Abaturage 3 muri Kivu y'Epfo


Imihana y'abaturage b'Abanyamulenge mu Minembwe
Imihana y'abaturage b'Abanyamulenge mu Minembwe

Abaturage batatu barimo umugore umwe baguye mu bitero abarwanyi ba Mai Mai Yakutumba bagabye mu mihana itandukanye ituwe n'abo mu bwoko bw'Abanyamulenge mu Bibogobogo muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Epfo.

Muri ibyo bitero abaturage bemeza ko byagabwe n'abarwanyi ba Mai Mai Bilozebishambuke hakomerekeyemo n'abandi baturage batari bake. Abo barwanyi banyaze amatungo batwika n’imihana irenga itandatu nkuko byemezwa na Ngirimukiza David, umuyobozi w'akarere ka Bibogobogo.

Bamwe mu baturage bavuka aho mu Bibogobogo bavuganye n’ijwi ry’Amerika bavuga ko kuva mu gitondo batabaje inzego zitandukanye z’igisirikare cya Kongo na MONUSCO ariko zikaba zitarabatabara.

Gusa, Nabulizi Aimable, umuvugizi wa Mai Mai Bilozebishambuke we yabwiye Ijwi ry’Amerika ko mu bateye abo baturage atari bo bagabye icyo gitero kuko nta ngabo zabo ziri muri ibyo bice.

Twagerageje kuvugisha abayobozi b’umutwe mai mai Yakutumba na wo ushinjwa kuba mu bagabye ibitero kuri abo baturage ariko imirongo yabo ya telefoni ntiyakoraga.

Aka karere gatewe nyuma y’ibyumweru bitatu abaturage barimo n'abakorera imiryango itegamiye kuri leta y’i Baraka basabye igisirikare cya Kongo kohereza ingabo muri ibyo bice kuko abari basanzwe bahakorera bari bimuriwe ahandi ariko ntibasimbuzwa nkuko byemezwa n'abatuye muri ako gace.

Hashize imyaka igera kuri itatu abaturage b’Abanyamulenge batuye mu misozi miremire ya Fizi, uvira na Mwenga bavuga ko imihana yabo iterwa, bakicwa, amatungo yabo akanyagwa n’imitwe ya Mai Mai na Red Tabara, batabaza ingabo za Kongo ntizibatabare ariko akenshi iyo mitwe yombi irabihakana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG