Uko wahagera

RDC: Abanyamulenge Barenga 1500 Bageze mu Mujyi wa Baraka Bahunga Mai Mai


Impunzi z'Abanyamulenge
Impunzi z'Abanyamulenge

Abaturage babarirwa mu bihumbi bo mu bwoko bw'Abanyamulenge bahunga ibitero by'abarwanyi ba Mai Mai bakomeje kugera mu mujyi wa Baraka uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Batangiye kugera muri uyu mujyi uri mu birometero 90 uvuye Uvira kuva ku wa gatatu w'icyumweru gishize ubwo ibitero bya Mai Mai biyibasiraga imihana yabo itandukanye ahitwa mu Bibokoboko.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika uri i Baraka yabonye ababyeyi bemeza ko batandukanye n’abana babo mu ikubagahu ryo guhunga ubwo bwicanyi. Abandi bavuga ko bapfushije abavandimwe baguye muri ubwo bwicanyi. Mu bahunze harimo abantu bageze mu za bukuru: nka Abiya Nyategereza umukecuru w'imyaka 80 umaze iminsi myinshi agenda n'amaguru, nta n'inkweto yambaye.

Impunzi z'Abanyamulenge
Impunzi z'Abanyamulenge

Nubwo bahungiye muri uyu mujyi bagerageza kurokora ubuzima bwabo, bamwe mu bavuganye n'Ijwi ry'Amerika bemeza ko bakomeje gutotezwa n'abo bahasanze. Umwe mu bahahungiye, Minyati Manasseh, yemeza ko hari bamwe mu batuye mu mujyi wa Baraka batangiye kubatera amabuye no kubambura ibyabo bavuga ko badashaka "kubana n’ubwoko bw’Abanyarwanda biyita Abanyamulenge".

Gusa umuyobozi w’umujyi wa Baraka, Jacques Mbucwa Hussen, mu kiganiro yagiranye n'izo mpunzi yababwiye ko babacungira umutekano kandi ko aho bahungiye hitwa Mushimbaki hari ingabo z'Umuryango w'Abibumbye igisirikare na polisi ya Kongo bose babarinze.

Abaturage muri Bibokoboko bashinja inzego z'umutekano za Kongo kutabatabara mu gihe imihana yabo yatwitswe hafi yayose, abantu bagapfa ndetse n’inka zikanyagwa.

Major Dieudonné Kasereka uvugira igisirikare cya Kongo muri aka karere avuga ko hari abasirikare boherejwe Bibokoboko kandi ko hari agace baza kwirukanamo abarwanyi bateye abo baturage.

Mw’ibarura ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kugoboka abari mu kaga (OCHA) ryari maze gukora ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu abateshejwe ibyabo bari Baraka bageraga ku 1576. Abandi baturage bo mu bwoko bw'Abafulero bari batuye mu Bibokoboko na bo bahungiye Kafugwe, Abela na Kalinga.

RDC: Ibitero bya Mai Mai Byamenesheje Abanyamulenge Barenga 1500
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:42 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG