Uko wahagera

Raporo Nshya Yahakanye Uruhare rw'Ubufaransa Muri Jenoside Yabaye mu Rwanda


Iyo raporo yavuze ko "nta bufatanyacyaha muri jenoside" Ubufaransa bwigeze bukora, ivuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko hari umugambi wo gukora ibikorwa bigamije jenoside

Komisiyo yari imaze imyaka ibiri ishakisha uruhare rw'Ubufaransa muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, yanzuye ko Ubufaransa bwatinze cyane kumva uburemere bw'amahano yahitanye abantu barenga 800,000. Gusa iyo komisiyo yavuze ko nta bufatanyacyaha Ubufaransa bwagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iyo komisiyo yasohoye icyegeranyo kivuga ko Ubufaransa bufite uruhare "ruremereye kandi runini" mu guteshuka kwateye ubwo bwicanyi. Ibyakunze kuvugwa ko Ubufaransa, icyo gihe bwari buyobowe na Perezida Francois Mitterrand butakoze ibihagije ngo buhagarike jenoside byatumye umubano w'u Rwanda n'icyo gihugu uzamo igihu mu myaka ya za 1990.

Kubera iyo mpamvu Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yashyizeho komisiyo igizwe n'abantu 15 mu kwa gatanu 2019 kugira ngo igaragaze ibyabaye mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.

Abategetsi bo mu biro bya Macron batangaje ko iyo komisiyo itari igamije gutsura umubano hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa gusa ahubwo muri rusange no ku mugabane w'Afurika kuko n'ibindi bihugu bifite ibibazo ku buryo Ubufaransa bwitwaye icyo gihe.

Abayobozi bo mu biro bya Macron bavuze ko icyegeranyo cy'iyo komisiyo ku ruhande rumwe cyanenze Ubufaransa kuba bwarananiwe mu byerekeye "politiki, inzego, ubuhanga, n'imyitwarire ikwiriye", ariko icyo cyegeranyo kivuga ko abashakashatsi nta bimenyetso babonye bigaragaza ko intwaro zivuye mu Bufaransa zajyanywe mu Rwanda jenoside imaze gutangira.

Iyo raporo kandi yavuze ko nta makosa ingabo z'Abafaransa zari mu Rwanda icyo gihe mu cyiswe 'Operation Turquoise', zakoze. U Rwanda rwakomeje gushinja izo ngabo gushyigikira leta y'icyo gihe iregwa gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside

Iyo raporo kandi yavuze ko "nta bufatanyacyaha muri jenoside" Ubufaransa bwigeze bukora, ivuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko hari umugambi wo gukora ibikorwa bigamije jenoside.

Gusa icyo cyegeranyo cyasanze harabaye "ibitaragenze neza mu byerekeye kwemera uko ibintu byagenze" ari na byo byatumye leta y'Ubufaransa n'Igisirikare bafata ibyemezo bafashe. Iyo raporo yasobanuye neza ko itagamije kugira uwo isarika.

Uruhare iyo raporo izagira mu gutsura umubano hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa ntiruramenyekana by'umwihariko uko Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ari buyakire.

Itangazo ryasohowe na leta y'u Rwanda kuri uyu wa gatanu ryavuze ko ryakiriye neza iyo raporo "nk'intambwe ikomeye mu byerekeye kumva kimwe uruhare rw'Ubufaransa mu Rwanda". Ryavuze ko mu byumweru biri imbere u Rwanda ruzasohora raporo y'iperereza ryarwo.

Perezida Macron yari yizeye ko iyi raporo iri burangize ikibazo cyari kimaze imyaka irenga 25.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG