Uko wahagera

Qatar Airways Isaba Ibihugu 4 by'Abarabu Indishyi za Miliyari 5


Ikompanyi y'indege ya Qatar irasaba ibihugu bine by'abarabu indishyi za miliyari 5 z'amadolari y'Amerika kuko byabujije indege zayo gukoresha ikirere cyabyo.

Iyo kompanyi ivuga ko Arabiya Sawudite, Leta ziyunze z'Abarabu, Misiri na Bahrain byayibujije gukoresha ikirere cyabyo kuva mu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa gatandatu. Ibyo bihugu Bishyinja Qatar gushyigikira iterabwoba. Qatar yo irabihakana ikavuga ko ibyo birego bigamije kubangamira ubusugire bwayo.

Ikompanyi y'indege ya Qatar iravuga ko guhagarikwa muri ibyo bihugu byayiteye igihombo ku imali yari yarabishoyemo no ku bindi bikorwa byayo hirya no hino ku isi. Ibyo byatumye itangira gahunda yo gushaka indishyi yifashishije amasezerano y'ubucuruzi ifitanye n'ibyo bihugu harimo n'arebana n'ishoramari mu bihugu by'Abarabu.

Mu cyumweru gishize urukiko rw'Umuryango w'Abibumbye rukemura imanza hagati y'ibihugu rwashyigikiye Qatar mu kirego iregamo ibyo bihugu byayikomanyirije. Rwemeje ko umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby'indege za gisivile ari wo ufite ububasha bwo gukemura icyo kibazo, rwanga ubujurire bw'ibyo bihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG