Uko wahagera

Prezida Bolsonaro wa Brezile Yagirizwa Ivyaha Ndengerabutungane


Prezida wa Brezile Jair Bolsonaro
Prezida wa Brezile Jair Bolsonaro

Muri Bresil, Komisiyo ya Sena yafashe icyemezo cyo kurega Perezida Jair Bolsonaro ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ikirego gituruka ku cyorezo cya Covid-19. Bresil ni cyo gihugu cya kabiri ku isi kimaze gupfusha abantu benshi, barenga 600.000, inyuma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Inteko ishinga amategeko irega Perezida Bolsonaro na guverinoma ye ko ari bo babicishije ku bushake, kuko "banze, babigambiriye, gufata ingamba zo kurwanya icyorezo, bavuga ko kureka Covid ikwirakwira bizatuma igihugu kigera ku budahangarwa rusange," nk'uko inteko ishinga amategeko ibyemeza.

Muri urwo rwego, intumwa za rubanda zivuga ko Bolsonaro na guverinoma ye batinze cyane kwemera inkingo za Covid n'imyuka yo gufasha abayirwaye, gukoresha imiti ya magendu, nka hydroxychloroquine, itavura na gato, no gukwirakwiza amakuru atari yo, bituma abantu ibihumbi n'ibihumbi bitaba Imana.

Ibi byose byatumye Sena ishyiraho komisiyo y'anketi yihariye. Nyuma y'amezi atandatu imaze, yakoze raporo y'impapuro 1.200, isobanura ibyaha bashinja umukuru w'igihugu na guverinoma ye, birimo ibyaha byibasiye inyokomuntu. Komisiyo yemeje ko igomba gushyikiriza ikirego umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, we ufite ububasha bwo kujyana mu rukiko ikirego kireba umukuru w'igihugu.

Usibye Perezida Jair Bolsonaro ubwe, komisiyo ya Sena ya Bresil irega n'abandi bantu hafi 80, barimo abahungu be batatu, abaminisitiri, na sosiyete ebyiri z'ubucuruzi bw'imiti. Perezida Bolsonaro we avuga ko we na guverinoma ye "ntacyo batakoze kuva Covid icyaduka" kandi ko "ibi birego n'anketi byose ari ikinamico rya politiki." Ababikurikiranira hafi basanga amahirwe y'uko ikirego kijya mu rukiko ari make cyane, kuko umushinjacyaha mukuru yashyizweho na Bolsonaro, n'abaturage ba Bresil muri rusange bavuga ko bombi ari inkoramutima.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG