Prezida wa reta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama, yashimye Bresile, ku nzibacyuho yayo, ivuye ku buyobozi bw’igitugu, bwamaze imyaka mirongo, avuga ko, abanyabrezili, berekanye uko iyo abaturage bahagurutse, bishobora kuvamo demokrasi ifite ingufu nyinshi.
Bwana Obama, ibyo yabivugiye, I Rio de Janeiro, ejo ku cyumweru, ahabereye imyigaragambyo mu 1984, yafashije gusezerera ingoma y’igitugu ya gisilikare yari imaze imyaka 20, muri icyo gihugu cyo mu majyepfo ya Amerika.
Prezida Obama yavuze ko Bresile, ari urugero ku bihugu by’abarabu, no ku tundi turere, rw’uko, igihugu cyayobojwe igitugu, gishobora kugera kuri demokrasi, byerekana ko, gusaba impinduka, bitangiliye mu mihanda, bishobora guhindura umujyi, igihugu n’isi yose.
Uruzinduko rwa Bwana Obama muri Bresile, rwatangiye kuwa gatandatu, ari urwa mbere mu bihugu bitatu, azasura mu ruzinduko rw’iminsi itanu, muri Amerika y’amajyepfo.
Urwo ruzinduko ruje nyuma y’uko, umuryango w’abibumbye, ukajije ikirere kibujijwemo indege, hejuru ya Libiya, hagamijwe kubuza umuyobozi wa Libiya Moammar Ghadafi, kugaba ibitero ku barwanya guverinema.