Prezida Barack Obama muri Amerika y’Amajyepfo
Prezida wa reta zunze ubumwe Barack Obama avuga ko ibihugu byo ku isi ubu bigomba kwemera ko amerika y’amajyepfo irimo gutera imbere ku buryo bwihuse.
Prezida Obama ibyo yabivugiye mu murwa mukuru wa Chili Santiago.
Yavuze ko ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo bifite amahoro abacengezi ngo bigijwe inyuma kandi ikibazo cy’imbibi zishaje cyabonewe umuti.
Yanavuze ko ako karere karimo no kurushaho kugira uruhare mu busugire n’umutekano rusange ku isi urugero ni uruhare ibyo bihugu byagize mu bikorwa bya ONU byo kubungabunga umutekano.
Prezida Obama yavuze ko Chile yagaragalije isi ko inzibacyuho iva ku buyobozi bw’igitugu ijya kuri demokrasi ishobora gukorwa mu nzira y’amahoro. Ubuyobozi bw’igitugu bwa Chili bwahereye mu 1973 bugeza mu 1990.