Uko wahagera

Kwitorera Umukuru w’Igihugu mu Rwanda


Mu matora y’umukuru w’igihugu ategekanijwe, nta shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyarimo, kandi nta n’umukandida wigenga uyarimo.

Abanyarwanda basaga miliyoni 5 baritabira ikorwa cyo co kwitorera umukuru w’igihugu. Inkuru Ijwi ry’Amerika ikesha Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda, itangaza ko Abanyarwanda miliyoni 5 n’ibihumbi 178 na 492, bitabira igikorwa cyo gutora umukuru w’igihugu, uyu munsi ku ya 9 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010. Igikorwa kiratangira sa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kirangire i sa cyenda z’amanywa.

Gutora biza kubera mu byumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu. Komisiyo ibishinzwe yavuze ko ibikoresho byose bya ngombwa bizifashishwa byamaze kugerayo, kandi ko icyo gikorwa gitangirira igihe nk’uko byateganijwe. Ahatorerwa ni naho hazabarurirwa amajwi isaha yo kurangiza itora igeze.

Ahabera icyo gikorwa, hari ikirango cya komisiyo y’igihugu y’amatora, kigaragaza ko ariho hatorerwa. Hanatatswe k’uburyo budasanzwe nk’ahagiye kubera ubukwe.

Mu bakandida bane, hagomba gutsinda umwe uzarusha abandi amajwi. Abahatana ni Paul Kagame, Ntawukuriryaro, Higiro Prospere na Mukabaramba Alvera. Uhabwa amahirwe yo gutsinda ayo matora ni Paul Kagame.

Mu Rwanda, manda y’umukuru w’igihugu imara imyaka irindwi. Nyuma ya jenoside, ni ku nshuro ya kabiri Abanyarwanda batora umukuru w’igihugu.

Mu matora y’uyu munsi ku ya 9 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010, nta shyaka na rimwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyarimo, kandi nta n’umukandida wigenga uyarimo.

XS
SM
MD
LG