Uko wahagera

Dr. Ntawukuriryayo, Umukandida mu Matora y’Umukuru w’Igihugu


Dr. Ntawukuriryayo J. Damascene, ukomoka mu ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD, niwe iryo shyaka ryemeje ko azaribera umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010.

Dr. Ntawukuriryayo J. Damascene, umukandida wa PSd mu matora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda. Visi Perezida wa kabiri w’umutwe w’abadepite, Dr. Ntawukuriryayo J. Damascene, ukomoka mu ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD, niwe iryo shyaka ryemeje ko azaribera umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010.

Kongere y’iryo shyaka k’urwego rw’igihugu niyo yamwemeje. Mu myaka hafi 20, iryo shyaka rimaze rivutse, nibwo bwa mbere rigiye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda.

Dr. Ntawukuriryayo akimara kugirirwa icyizere n’abayoboke ba PSD, yatangaje ko afite icyizere ko iryo shyaka rizatsinda ayo matora.

Muri gahunda iryo shyaka rizashyira imbere, ni izisanzwe mu Rwanda. Nko gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, guca akarengane aho kava kakagera, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside , n’ibindi.

Dr. Ntawukuriryayo yiyongereye ku bandi bakandida bamaze kumenyekana. Barimo, Paul Kagame wa FPR; Me Ntaganda Bernard wa PS Imberakuri; Ingabire Umuhoza Victoire wa FDU Inkingi; Frank Habineza w’ishyaka rirengera ibidukikije, na Nayinzira J. Nepomuscene umukandida wigenga.

Aba bakandida bose ariko bazababanza bemezwe na komisiyo y’igihugu y’amatora , mbere y’uko bazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu yo kuwa 9 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG