Uko wahagera

Pompeo mu Ruzinduko i Paris ku Bibazo by'Ubukungu n'Umutekano


Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Mike Pompeo, ari mu ruzinduko i Paris. Mu biganiro agirana n'abategetsi b'Ubufaransa harimo ibibazo by'ubukungu n'iby'umutekano.

Ni ubwa mbere Mike Pompeo asuye Ubufaransa ku giti cye, usibye ubundi yajyanyeyo na Perezida Trump. Yahageze kuwa gatandatu, ahita atangaza kuri Twitter, ati: "Biranshimishije cyane gusura Ubufaransa, inshuti ya cyera kurusha izindi zose za Leta zunze ubumwe z'Amerika."

Ubufaransa bwatangaje ko bwemeye kumwakira ari we ubisabye kandi "bwabanje kubiganiraho n'ikipe ya Joe Biden," watorewe kuzaba perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika. Uyu munsi, minisitiri Pompeo araganira na mugenzi we w'Ubufaransa, Jean-Yves Le Drian. Nyuma yaho arakirwa na Perezida Emmanuel Macron, bombi mu muhezo.

Nk'uko itangazo rya minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Leta zunze ubumwe z'Amerika ribivuga, ibi biganiro biribanda ku mugambi wa Perezida Trump wo kwihutisha gutahura ingabo z'Amerika ziri muri Afghanistani no muri Irak, kurwanya iterabwoba, n'ejo hazaza wa OTAN (Umuryango wa gisilikali w'ubutabarane hagati y'ibihugu bituriye amajyaruguru y'inyanja y'Atlantika).

Paris ni intambwe ya mbere ya minisitiri Pompeo mu rugendo rugomba gukomereza no muri Turkiya, Georgia, na Israeli aho azagirana inama na minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu, bari kumwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Bahrein, Abdullatif Al-Zayani.

Pompeo azava muri Israeli akomereze urugendo muri Emira z'Abarabu zunze ubumwe. Iki gihugu n'icya Bahrein biherutse kunga umubano no kugirana amasezerano y'amahoro na Israeli. Mike Pompeo azasura kandi na Qatar n'Arabia Saudite mbere yo kugaruka muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG