Uko wahagera

Polisi ya Kameruni Yahagurukiye Ikibazo cy’Icuruzwa ry’Impinja.  


Abantu bateraniye ahatwikiwe i hoteli y'umwe mu bakekwaho gucuruza abana muri Kameruni
Abantu bateraniye ahatwikiwe i hoteli y'umwe mu bakekwaho gucuruza abana muri Kameruni

Polisi kuwa gatandatu yavuze ko yatangije amaperereza mu bijyanye n’abacuruza abana, bivugwa ko babagura muri Repuburika ya Centrafurika bakajya kubacuruza muri Repuburika ya demokarasi ya Congo.

Bamwe mu bagize agaco gakora ibyo bikorwa, bikekwa ko bagurishije abana benshi, kuwa gatandatu batawe muri yombi i Yaounde mu murwa mukuru wa Kameruni, bafite impinja bari baguze hamwe n’umugore wavuze ko yashakaga kugurisha umwana yari agitwite bitewe n’ubukene.

Baudouin Gweha, umuyobozi mukuru wa jandarumeri ahitwa Mimboman, hafi ya Yaounde, avuga ko yataye muri yombi Pierre Essola, w’imyaka 41, kubera ibikorwa bibangamira ikiremwa muntu. Essola yabwiye Polisi ya Kameruni ko byose, kugura no kugurisha impinja bikorerwa kuri telefone.

Avuga ko yabonye ku mbuga nkoranya mbaga, umunyekongokazi wifuzaga gufasha abangavu n’abagore badafite abagabo, kwita ku bana babo bakimara kubabyara. Yavuganye n’uwo mugore kuri WhatsApp amubwira ko muri Kameruni hari abakobwa benshi bafite inda batifuza bakeneye gufashwa. Uwo mugore yamuhishuriye ko ubwo yari muri Kameruni yabonye undi muntu wo kumufasha kugura impinja mu mujyi wa Douala uri ku nkombe.

Essola yavuze ko icyo yifuzaga ari ugufasha ababyeyi bakennye by’umwihariko abangavu bata impinja zabo ku mihanda bitewe no kutagira gifasha mu kwita kuri abo bana.

Polisi ya Kameruni muri raporo y’umwaka ushize, yavuze ko abana amagana batawe ku mihanda n’ababyeyi bakennye. Habonetse imirambo y’impinja zibarirwa muri 20 zishwe cyangwa zapfuye nyuma yo gutabwa na ba nyina.

Gweha yavuze ko abagura abana bishyura amadolari 2,000 ku ruhinja rw’umunsi umwe n’amadolari 6,000 ku bana bafite ubuzima bwiza n’abarengeje amezi atatu.

Polisi yavuze ko habonetse abana bari bahishwe mu nzu i Yaounde kandi ko bahabwaga amata y’abana. Ivuga ko izo mpinja zaterwaga inshinge ngo zisinzire. Kuba hari umukobwa utwite hafi y’iyo nzu, n’amarira y’abana, byatumye abaturanyi bitabaza polisi.

Nta mibare igaragaza abana bagurwa n’abagurishwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko Repuburika ya Centrafurika ivuga ko imiryango itarabashije kubyara, imbere mu gihugu cyangwa ku mipaka yacyo, igenda irushaho kugura cyangwa kwiba impinja kandi ikazita izayo.

Kameruni ivuga ko irimo no gushakisha uburyo yasenya agaco kagurisha abana hagati ya Kameruni, Gabon, Guinee Equatorial na Cadi.

Muri raporo ya 2020 kw’icuruzwa ry’abantu, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko Kameruni, ari igihugu kivamo, kikanyuramo kandi kikajyanwamo abana baba bagiye gukoreshwa imirimo y’uburetwa n’abajyanwa mu bikorwa by’uburaya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG