Uko wahagera

Polisi y'Ubufaransa Yaburijemo Imyigaragambyo


Abapolisi bo mu Bufaransa batatanyije amatsinda y’abigaragambirizaga i Paris mu murwa mukuru w’icyo gihugu. Iyo myigaragambyo yakorwaga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bambaye umwambaro w’umuhondo yari igamije guhembera ingufu z'abashyigikiye impunduramatwara mu bijyanye n'ubukungu n'ibikorwa rusange.

Umugi wa Paris urinzwe bikomeye n’abapolisi bahosha imyigaragambyo bambaye imyambaro yabugenewe bakambika mu bice bitandukanye bw’umurwa mukuru birimo Champs Elysees, ku munara wa Eiffel no kuri katederali Notre Dame

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko abantu 39 bari muri iyo myigaragambyo batawe muri yombi.

Abigaragambya bambaye udusengeri tw’umuhondo batangiye kwigabiza imihanda y’umurwa mukuru mu mezi 10 ashize basaba leta kuvugurura imikorere mu birebana n’ubukungu n’ibikorwa rusange baza kugenza make mu mezi ashize. Bongeye kubura umutwe uyu munsi bakumirwa na polisi yo mu Bufaransa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG