Uko wahagera

Perezida Zelenskiy Asaba Ubusuwisi Kwemerera Ukraine Kugura Intwaro muri icyo Gihugu


FILE PHOTO: The Swiss Parliament Building (Bundeshaus) is pictured in in Bern
FILE PHOTO: The Swiss Parliament Building (Bundeshaus) is pictured in in Bern

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy, kuri uyu wa kane yahamagariye Ubusuwisi kongera kwemerera Ukraine kugura intwaro muri icyo gihugu. Avuga ko byafasha guhangana n’Uburusiya bwayivogereye.

Yifashishije Videwo, mw’ijambo yagejeje ku mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko y’Ubusuwisi, Zelenskiy yagize ati: “Ndabizi ko hari impaka zikigwa mu Busuwisi ku byerekeye kugurisha hanze ibikoresho by’intambara byo gufasha Ukraine kwirinda no kwirwanaho. Byaba ari ingirakamaro”.

Yavuze ko Ukraine ikeneye intwaro zayifasha kugarura amahoro mu gihugu.

Ubusuwisi bufite ingamba zimaze igihe kirekire, zibuza igihugu icyo aricyo cyose cyaziguzeho intwaro kuzigurisha mu bindi bihugu bivugwamo intambara.

Iki gihugu kandi mu kwezi kwa 11 kw’umwaka ushize, cyanashyizeho amabwiriza yihariye, abuza kugurisha intwaro k’Uburusiya cyangwa Ukraine.

Ikibazo cyabyukije impaka ndende mu Busuwisi, aho bugomba guhuza ingamba zabwo mpuzamahanga n’umuco wabwo wo kutagira uruhande babogamiraho, mu gihe hasuzumwa impungenge z’ibihugu bituranyi byo ku mugabane w’Uburayi n’ibijyanye n’intwaro zikorerwa mu gihugu.

Zelenskiy, yambaye agapira k’umukara, mu gatuza handitseho ijambo “Ukraine”, yashimye Ubusuwisi kuba bwaremeje ibihano by’Ubulayi kandi ahamagarira icyo gihugu kuzakira inama rusange y’abakuru b’igihugu, igamije amahoro.

Yagize ati: “Ni ngombwa cyane ko tugaragaza ko dusenyera umugozi umwe, kubera ko ibyo bihano bizadufasha gusezerera ubushotoranyi”. Yakomeje agira ati: “Tugomba gukaza ibihano”. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG