Uko wahagera

Perezida wa USA n'Uw'Ubushinwa Baraganira ku Buryo Bwo Gupiganwa


Prezida Joe Biden ina Xi Jinping
Prezida Joe Biden ina Xi Jinping

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, na mugenzi we w'Ubushinwa, Xi Jinping, baraganira uyu munsi ku buhanga bwa videwo. Barungurana inama ku buryo bwiza bwo gupiganwa ku isi.

Ni ubwa gatatu Joe Biden na Xi Jinping baganiriye ku ikoranabuhanga. Joe Biden ahora yifuza ko bahura imbona nkubone, ariko kugeza ubu byaranze. Xi Jinping amaze imyaka ibiri atava mu gihugu cye kubera Covid-19.

Inkomoko y'iki cyorezo ni kimwe mu byo Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ubushinwa bananiwe kumvikanaho. Ibindi ni ibibazo by'ubucuruzi, n'ibyerekerannye na Tayiwani. Leta zunze ubumwe z'Amerika yemeza ko Ubushinwa bugaba ibitero bikomeye byo ku ikoranabuhanga ku nzego za leta na gisilikali, imitwe ya politiki, inganda, no kwiba umutungo bwite mu by’ubwenge (propriété intelletuelle mu Gifaransa).

Nk'uko bamwe mu bajyanama ba Perezida Biden babwiye ibigo by'itangazamakuru bitandukanye, birimo n'Ijwi ry'Amerika, nta myanzuro ihambaye biteze ku biganiro by'abakuru b'ibihugu byombi. Ariko barashakira hamwe uburyo bwo kugabanya umwuka mubi, no gukurikiza amategeko mpuzamahanga mu bibazo Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ubushinwa, ibihugu bya mbere bikize ku isi, batumvikanaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG