Uko wahagera

Perezida wa Nijeriya Aranengwa Kunanirwa Ikibazo cy'Umutekano


Muri Nijeriya, nta munsi ushira,yewe rimwe na rimwe isaha, itangazamakuru ritavuze ibitero byahitanye abantu, cyangwa abashimuswe muri Nijeriya.

Nk’igihugu gituwe cyane kurusha ibindi muri Afurika, Nijeriya ubu cyugarijwe n’imirwano ihoraho ishyamiranije umutwe w’abajihadiste mu mjyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, ahagabwa ibitero bitwara ubuzima bw’abantu, kimwe n’ibikorwa byo gushimuta abantu benshi bibera mu majyaruguru y’uburengerazuba.

Ku itariki ya 26 z’uku kwezi, ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje inkuru y’ ibitero byahitanye abasirikare 31, n’abapolisi batanu, naho abaturage bagera ku bihumbi bibiri barahunga. Muri ibyo bitero kandi hagaragayemo abanyeshuli babiri bashimuswe nyuma baza kwicwa.

Abakoresha interineti muri Nijeriya, cyane cyane imbuga nkoranyambaga, basabye ko uyu munsi bawuha izina ukitwa “umunsi wirabura,” mu gihe abandi bo bavuga ko nta munsi utirabura ukiba muri Nijeriya kubea imirwano ihahora. Kuwa kabiri Inteko Ishinga-mategeko yasabye perezida ko hashyirwaho ibihe bidasanzwe mu gihugu. Ku ruhande rwabo, abadepite, abaguverineri ndetse n’umwanditsi w’icyamamare, Wole Soyinka wahawe igihembo kitiriwe Nobel, basabye perezida guhashya imirwano. Wole Soyinka yavuze ko ubu igihugu kiri mu ntambara. Ati igihe kirageze ko abantu bagaragaje intege nke zivanze n’ubwibone, bakwiye kwemera bagasaba ubufasha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG