Uko wahagera

Perezida wa Koreya y’Epfo Yabonanye na Papa Fransisko


Perezida Moon Jae-in wa Koreya y'Epfo yabonanye n'umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Fransisko uyu munsi kuwa gatanu, amuha umusaraba ukozwe mu nsinga zisobekeranyije, zakuwe mu karere k’ikigobe, katakibamo igisilikare anamusaba akomeje kuzasura Koreya ya ruguru.

Moon, w’umugatolika, yari i Roma mu nama y’abakuru b’bihugu bigize itsinda rizwi nka G20. Yagiranye ibiganiro mu mwiherero na Papa igihe cy’iminota igera kuri 25 nk’uko byavuzwe na Vatikani.

Ibiro bya Moon byavuze ko Perezida, uzarangiza manda ye mu kwezi kwa gatanu, yabwiye Papa Fransisko ko urunduko rwe i Pyongyang rushobora gufasha kuzanzamura inzira y’amahoro ku kigobe cya Koreya.

Ibyo biro byasubiyemo ibyo Papa yavuze agira ati: “Nunyoherereza ubutumire, bizanshimisha kujyayo nkagufasha, ku bw’amahoro. Ntimuri abavandimwe bavuga ururimi rumwe? Ndifuza kujyayo”.

Vatikani yagombaga gusohora itangazo ku ruzinduko rwa Moon na Papa mu masaha y’impere kuri uyu wa gatanu.

Ubwo yabonanaga na Papa mu mwaka wa 2018, Moon yatanze ubutumwa mu magambo, bwaturutse ku muyobozi wa Koreya ya ruguru, Kim Jong Un kuri Papa Fransisko ngo Nyirubutungane, azasure Koreya ya ruguru.

Abategetsi i Vatikani bavuze ko, igihe papa, wasabye incuro nyinshi ko Koreya zombi zegerana, ashobobora kuba yakora urugendo nk’urwo, ku mpamvu zatuma amahoro aboneka.

Itegeko nshinga rya Koreya ya ruguru, ryemera ubwisanzure bw’idini igihe cyose ritagongana na Leta. Cyakora uretse ahanu hake hacungwa na Leta habera amasengesho, harimo kiriziya na gatolika y’i Pyongyang, nta gikorwa cy’idindi cyemerewe gukorwa ku mugaragaro kandi abategetsi bagiye kenshi bafunga abamisiyoneri b’abanyamahanga.

Nta makuru azwi ahagije ku mubare w’abaturage ba Koreya ya ruguru baba ari abagatolika, cyangwa ukuntu bashyira mu bikorwa ukwemera kwabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG