Uko wahagera

Perezida wa Iraki Yiteguye Kwegura aho Gushyiraho Minisitiri w'Intebe


Perezida wa Iraki Barham Saleh
Perezida wa Iraki Barham Saleh

Perezida wa Iraki yavuze ko yiteguye gusezera ku milimo aho gushyigikira umukandida w’urugaga rushyigikiye Irani ku mwanya wa minisitiri w’intebe, byatuma ibibazo bya politiki birushaho gukomera mu gihugu.

Itanganzo rya Barham Saleh, rije mu gihe abigaragambya barwanya guverinema bashyize za bariyeri mu mihanda no ku mateme i Baghdad no mu majyepfo y’igihugu, nyuma yo gushumika amazu menshi mw’ijoro ryose.

Mw’ibaruwa yandikiye inteko ishinga amategeko, Saleh yifuje, gutuma igihugu kigira ubwigenge, ubusugire, ubumwe no kubumbatira ubutaka bw’igihugu cya Iraki.

Saleh, avuze ko n’ubwo yubaha guverineri w’intara ya Basra, Assaad al-Aidani, ntashaka kumushyigikira nk’umukandida ku mwanya wa minisitiri w’intebe.

Saleh yavuze ko byaba ari ukurenga kw’itegekonshinga. Yanditse amenyesha inteko ishinga amategeko ko yiteguye kwegura ku mwanya wa perezida aho gushyigikira Aidani.

Uyu afatwa nk’umukandida wa Irani. Abigaragambya bamurega kwivanga mu bibazo bya Iraki.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG