Uko wahagera

Perezida wa Centrafrika Yemeje ko Azashyikirana n'Abamurwanya


Perezida Faustin Archange Touadera wa Repubulika ya Centrafrika kuri uyu wa gatandatu yatangaje ko azubahiriza amasezerano yagiranye n'imitwe 14 y'inyeshyamba z'abamurwanya n'ubwo imitwe itandatu muri yo iherutse kugerageza kumuhirika.

Repubulika ya Centrafrica, kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, cyokamwe n'imvururu kuva mu mwaka wa 2013 Francois Bozize wahoze akiyobora ahiritswe ku butegetsi. Touadera yatsinze icyiciro cya mbere cy'Amatora yabaye mu kwa cumi n'abiri hatoye 35 ku ijana gusa by'abantu bose bagombaga gutora. Ni amatora yaranzwe mo ibibazo bitari bike.

Imitwe y'inyeshyamba yishyize hamwe mu ihuriro yise Coalition of Patriots for Change (CPC) igaba ibitero ku murwa mukuru Bangui mu kwezi kwa cumi n'abiri mu rwego rwo gutesha Faustin Archange Touadera kongera gutorwa.

Touandera yabwiye itangazamakuru ko hashize imyaka ibiri ahamagarira iyo mitwe kubahiriza amasezerano y'amahoro yavuze ko n'ubwo bamwe bashobora kubibona nk'ikimenyetso cy'intege nke ku ruhande rwe, we abona ko ayo masezerano azazana amahoro arambye mu gihugu.

Ayo masezerano asaba ko hashyirwaho leta ihuriwemo na bose; harimo n'imyanya yagenewe abarwanya ubutegetsi. Hashize imyaka umunani muri icyo gihugu hadutse intambara. Abarwanya ubutegetsi ubu bigaruriye bibiri bya gatatu by'igihugu cyose, bivuze ko uturere twinshi tutashoboye kwitabira amatora yabaye taliki 27 z'ukwa cumi n'abiri ubwo Faustin Archange Touadera yongeraga gutorwa.

Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye (MINUSCA) zigera ku 12,000 zirimo iz'u Rwanda n'Uburusiya zagiye kunganira izo muri icyo gihugu zijegajega zibafasha gukumira imitwe y'inyeshyamba ziyibuza kugera hafi y'umurwa mukuru. Ku wa gatanu, Inteko ishinga amategeko y'icyo gihugu yongereye ameze atandatu y'ibihe bidasanzwe muri Repubulika ya Centrafrika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG