Uko wahagera

Perezida Trump Agiye Gushyiraho Ibihano Bikaze Kuri Irani


Perezida w'Amerika, Donald Trump asinya iteka ryongerera ibihano Irani taliki 24/6/19 muri Perezidance, White House.
Perezida w'Amerika, Donald Trump asinya iteka ryongerera ibihano Irani taliki 24/6/19 muri Perezidance, White House.

Nyuma ya misile Irani yarashe ku bigo bya gisilikali bibili birimo ingabo z’Amerika muri Iraki, Perezida Donald Trump yagejeje ijambo rigufi ry’iminota icyenda ku baturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Akikijwe na Visi-Perezida we, Mike Pence, minisitiri w’ingabo, Mark Esker n’abagaba bakuru b’ingabo z’igihugu bose, yavuze ko nta musilikali w’Amerika n’umwe wagize icyo aba: “ntawapfuye nta n’uwakomeretse”. Yatangaje ko agiye gushyiraho ibihano bishya bikaze kuri Irani. Yatangaje kandi ko igihe cyose ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Irani itazigera ibasha gukora intwaro kirimbuzi.

Perezida Trump yavuze ko “kuva mu 1979, amahanga yihanganiye ibikorwa bya Irani byo guhungabanya umutekano ku karere n’ahandi. Guhera ubu birarangiye.” Ati: “Uyu munsi, ngiye gusaba umuryango w’ubutabarane bwa gisilikali OTAN kurushaho kugira uruhare runini mu Burasirazuba bwo Hagati.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG