Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania kuri uyu wa kabili uruzinduko rwe yaruhariye gusura inganda zinyuranye zikorera mu Rwanda.
Perezida Hassan ari kumwe na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda basuye agace kahariwe inganda kari i Masoro mu karere ka Gasabo, aho basuye uruganda rwa Mara Phones, rukora za Telefoni zigendanwa, Volkswagen iteranya imodoka ndetse n’uruganda rw’Inyange rutunganya amata, amazi n’imitobe ituruka mu mbuto zinyuranye.
Muri icyo gice cyahariwe inganda, ni ho hubatse uruganda runini rw’abashoramari baturutse mu gihugu cya Tanzaniya ruzwi nka AZAM.
Uru ruganda rukora imirimo inyuranye mu Rwanda, irimo guteza imbere no gushyigikira umukino w'umupira w’amaguru mu Rwanda.
Uru ruganda rwahoze rufite na Televiziyo yari izwi nka AZAM TV. Uru ruganda kandi ruzwi mu gukora ifu ikunzwe mu Rwanda.
Uruzinduko rwa Perezida Suluhu rwashojwe kuri uyu wa kabiri, rusize u Rwanda na Tanzania basinyanye amasezerano atanu agamije ubufatanye no koroherezanya mu ishoramari n’ubucuruzi.
Amasezerano ibihugu byombi byasinyanye arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.
Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, Perezida Kagame yavuze ko bigaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere umubano ubyara inyungu.
Ku ruhande rwa Perezida Hassan wa Tanzaniya, we yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku kureba uko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi bwatezwa imbere kurushaho.
Facebook Forum