Uko wahagera

Perezida Poutine Yasuye Siriya na Turukiya


Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin (i bumoso) na Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya i Istanbul, taliki 8/1/20
Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin (i bumoso) na Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya i Istanbul, taliki 8/1/20

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Poutine, nyuma ya Siriya, yasuye bitunguranye igihugu cya Turukiya.

Mu itangazo rusange we na mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, bashyize ahagaragara barasaba ko “imirwano ihagarara muri Libiya burundu guhera ku cyumweru taliki ya 12 y’uku kwezi guhera saa sita y’ijoro.” Barasaba kandi “impande zose zirwana muri Libiya kwicara hamwe no kuganira vuba vuba.”

Ku cyumweru gishize, Turukiya yatangaje ko igiye kohereza ingabo zayo muri Libiya gutera inkunga guverinoma y’i Tripoli yemewe n’amahanga. Iyi guverinoma yugarijwe n’inyeshyamba za General Haftar. Turukiya yemeza ko Haftar afite abacancuro b’Abarusiya ibihumbi bibili na 500 bamurwanira. Uburusiya bwo burabihakana. Haftar kandi aterwa inkunga na Emira z’Abarabu, Arabiya Sawudite na Misiri.

Perezida Putin na Erdogan bavuze kandi no ku ntambara hagati ya Irani na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Basabye impande zombi “gucisha make, gushyira mu gaciro, no guha amahirwe dipolomasi.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG